Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ijambo ry’umwimerere President wa Repuburika yabwiye Rayon Sport ryateye Onana na Rwatubyaye kugarukana intego nshya

Kumukino w’umunsi wa 6 nibwo ikipe ya Rayo Sport ndetse n’abafana bayo bafashe umwanya ubwo umukino warugeze kumunota wa 65 maze bifuriza isabukuru umukuru w’igihugu Paul Kagame. byari ibirori mubindi kuko iyikipe ya Rayon Sport yahise itsinda uyumukino yakinagamo na Espoire maze ibyishimo birakomeza ndetse n’ibirori bikomeza kuba mama wararaye na nyuma y’umukino. ndetse ubu butumwa abafana ba Rayon Sport batanze bwaragiye busanga umuyobozi mukuru w’igihugu ndetse agaragaza ko yabyishimiye cyane.

Abinyujije muri Ministeri ya Sport, President Paul Kagame yasubije aba Rayon ko ubutumwa bamugeneye bwamugeze ho ko ndetse byamukoze kumutima.uyumubyeyi ukundwa n’abanyarwanda bose yahise yongera gushimangira ko ikipe ya Rayon Sport ariyo kipe imuba kumutima nacyane ko ariyo kipe yaje kuba asubiza nkuko ariyo yonyine yahisemo kumwifuriza isabukuru nziza muburyo bweruye. usibye kandi kuba uyumubyeyi yanejejwe nibyo abafana ba Rayon Sport bakoze byo kongera gushimangira urukundo bakunda President Paul Kagame cyane ko nawe ari mubafana murera,igisubizo yasubije cyatumye morale irushaho kuzamuka muri iyikipe haba kubafana ndetse no kubakinnyi yemwe no kubayobozi.

Abakinnyi bari bari mumvune aribo Willy Onana na Rwatubyaye Abdul nabo bahuriranye n’ubu butumwa bagaruka mukibuga aho nko kumukino ikipe ya Rayon Sport izakinamo na Sunrise aba bakinnyi nubundi bazakina uyumukino ndetse bose bakaba bongeye gushimangira ko gahunda ari ukwiruka kugikombe kugeza bagitwaye kandi koko intero ni imwe mu ikipe ya Rayon Sport yo kuba yatwara igikombe cya Championa y’uyumwaka ntankomyi nimwe nkuko yabyiyemeje.

Related posts