Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ijambo ryambere The Ben yatangaje akigera i kigali Ryatangaje ndetse risetsa benshi. soma inkuru irambuye!

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben utegerejwe mugitaramo mumpera z’icyi cyumweru , nyuma yo gusesekara i kigali aturutse muri leta zunze ubumwe za America asanzwe akorera umuziki we, uyumuhanzi yatangaje amagambo akomeye bituma abanyamakuru bose baseka ndetse biranabatangaza. wakwibaza ngo byagenze gute? komeza usome inkuru.

Kumugoroba wo kuri uyuwa gatatu, nibwo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben Mumuziki nyarwanda, yageze i Kigali ariko akihagera yaje kwakirwa n’abanyamakuru batandukanye bari bamutegereje kukibuga cy’indege kugirango bavugane nawe. uyumuhanzi ijambo ryambere yatangaje ubwo yarabajijwe uko yiyumva akigera mugihugu cya mubyaye. uyumuhanzi yahise asubiza ko yumva akumbuye mama we umubyara ndetse n’umukobwa bitegura kurushinga. akivuga ibi bahise baseka ariko nyine ubona ko ari ibintu byiza cyane.

Ubwo yabazwaga kubijyanye n’ubukwe bwe , Mugisha Benjamin ntabwo yariye iminwa ahubwo yahise atangaza ko mugihe cyavuba bazashyira hanze ibijyanye n’iyigahunda atangaza ko kubwe yumva atari igihe cyiza cyo kuba yavuga kubukwe mugihe aje mugitaramo yatumiwe mo kizaba kuri uyu wa gatandatu kikabera muri BK Arena.

Uyumusore ufatwa nk’inkingi ya Mwamba mumuziki nyarwanda, yatangiye kuririmba muburyo bweruye ahagana muri 2008 ariko indirimbo ze ziza gukundwa cyane muri 2009 aho we na Mugenzi we Ngabo Meddal wamamaye nka Medy baje kwerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika akaba ariho basigaye bakorera umuziki wabo ndetse n’uwatunganyaga imiziki yabo wamamaye nka Rick Rick.

Biteganyijwe ko uyumuhanzi azagirana ikiganiro n’itangazamakuru kumunsi w’ejo aho hazagarukwa cyane kuri ikigitaramo ndetse ntagushidikanya ko uyumuhanzi ukundwa na benshi azamara amatsiko abamukunda akaba yahishura ibyo abateganyiriza mugitaramo kitezweho kuzitabirwa n’imbaga cyane ko kugeza ubu amatike yo kwinjira muri ikigitaramo amaze kugurishwa 85% mugihe habura iminsi 2 yose ngo igitaramo kibe. ibi rero bikaba ari ikimenyetso cyiza abakunzi b’uyumuhanzi baba bamugaragarije.

Related posts