Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ijambo Rwatubyaye yatangaje akimara kuba Captaine wa Rayon Sport ryazamuye amaranga mutima yabakunda iyikipe. soma inkuru irambuye!

Kurubu ikipe ya Rayon Sport yamaze kubona umusimbura wa Muhire Kevin mukuyobora abandi mukibuga, uwo ntawundi ni kabuharihwe Abdul Rwatubyaye. uyumusore umaze igihe kinini akina hanze y’u Rwanda aho yagiye avuye muri Rayon Sport, yongeye kugaruka muri iyikipe nyuma y’imyaka igera kuri 4 ndetse akaba yahise yakirizwa igitambaro cyo kuba Captain w’iyikipe nkuko byari byasabwe n’abakunzi b’iyikipe ariko akaza gutorwa n’abafana ubwabo.

Uyumusore nyuma yuko agiriwe icyizere n’abakinnyi bagenzi be bakamubonamo ko yashobora kubayobora, Rwatubyaye abdul yashimiye cyane cyane abakinnyi bagenzi be kukuba bamugiriye icyizere ndetse yongeraho amagambo yateruye agira ati: ”Ndashimira buriwese wambonyemo icyizere cyo kuba nabayobora. hano ni murugo kandi hano ni kukazi. ngirango murabizi ko iyi ariyo kipe yambere mu Rwanda igira abafana bakunda ibyishimo ndetse bakabihamisha ibikorwa. ndasaba abafana kuzatuba hafi uhereye kumukino wo kuwambere ndetse no mumikino yose tuzakina ya Championa kugirango tubashe kugera kubyo twiyemeje hamwe na mwe. turabizi ibyo mukeneye ariko natwe turiteguye bihagije ndetse bagenzi banjye hamwe n’abatoza bacu n’ubuyobozi hamwe ni Imana uyumwaka uzaba amateka.”

Akimara gutangaza ayamagambo yaryoheye abakunzi ba Rayon Sport, byatumye benshi mubafana batangira gusaba kujya muri za Fan Club kugirango bazarusheho kuzaryoherwa nibizaba muri uriya mwaka w’imikino ndetse benshi muri bo batangiye gutegura uburyo bushya bazajya bashimira mo umukinnyi witwaye neza muri burimukino ndetse bakanumva bifuza kuba bashyira imbaraga cyane mukubaka uburyo bushya bw’imifanire ngo nkuko ubuyobozi bwubatse uburyo bushya bw’ibyishimo by’abafana.

Nkwibutse ko Myugariro Abdul Rwatubyey yasinye amasezerano y’imyaka 2 akaba yaragizwe Captain wa1 wa Rayon Sport aho yungirijwe na Ndizeye Samuel nka Captain wa 2 nkuko byari binameze umwaka ushize w’imikino mugihe Mugisha Francois uzwi nka Master yabaye Captain wa 3 nyuma yo kumara umwaka 1 muri iyikipe aho yageze aturutse muri Bugesera.twifurije ishya nihirwe aba bayobozi b’aba bakinnyi mu ikipe ya Rayon Sport ndetse tunabasabira kuzahirwa mumikino bazakina.

Related posts