Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ijambo Mussa Camara wa Rayon Sport yatangaje akigera mu Rwanda ryatumye abafana ba APR FC Bongera kwibutsa ikipe yabo gushaka abanyamahanga. Ngiri ijambo rikomeye yavuze!

Hashize amasaha make Rutahizamu w’umunyamari Mussa Camara asesekaye kubutaka bw’u Rwanda nyuma yo kumara imyaka5 uyumusore avuye hano mu Rwanda aho yakiniraga ikipe ya Rayon Sport ndetse akaba arinayo yagarutse gukinira mumasezerano y’umwaka umwe yamaze gusinyira iyikipe ikundwa na benshi haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. uyumusore rero yageze mu Rwanda kumunsi w’ejo aho biteganyijwe ko azerekwa abakunzi ba Murera kuwa5 mumukino iyikipe izakina na URA FC yo mugihugu cya Uganda.

Akimara kugera mu Rwanda rero yaje gutangaza amagambo akomeye ndetse yanagize ingaruka kubafana b’amakipe atandukanye ariko kurubu tukaba turi bubabwire ibyaje kuba kubafana ba APR FC basanzwe bahangana na bagenzi babo bafana ikipe ya Rayon Sport. ubwo yabazwaga intego yaba agarukanye mu Rwanda uyumusore yateruye amagambo agira ati:”Ndashimira ubuyobozi bwa Rayon Sport bwongeye kungirira icyizere, ndabizi ko hari gahunda nasize ntasoje nje gusoza. icyo navuga bamyugariro bitegure kuko nturutse muri Championa nigiyemo byinshi cyane rero nzanywe no guterura igikombe ndetse no gutanga ibyishimo. sinasoza ntashimiye abakunzi ba Rayon Sport, mbahoza kumutima aho naba ndi hose.”

Ayamagambo yatumye benshi mubafana ba APR FC bongera kwerekana impungenge bafite ndetse banatakambira ubuyobozi bwabo kuba bwabashakira abanyamahanga niyo baba babiri maze bakazabasha guhangana n’ayamakipe yiyubatse kuri ururwego ruteye ubwoba uwashaka kubibona wese. usibye kuba aba bafana babivuze ubu, nakwibutsa ko aba bafana igihe cyose bahora batakambira ubuyobozi bwabo kugirango babazanire abanyamahanga kubera guhora basererezwa na bagenzi babo bafana Rayon Sport ko ikipe yabo mumikino nyafurika itajya irenga umutaru.

Related posts