Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igiye kuyisahura ntacyo yitayeho! Ikipe yari munsi ya Rayon Sports mu myaka micye ishize igiye kugura abakinnyi b’iyi kipe harimo na rutahizamu yagenderagaho kandi nayo ishobora gukina imikino nyafurika

Igiye kuyisahura ntacyo yitayeho! Ikipe yari munsi ya Rayon Sports mu myaka micye ishize igiye kugura abakinnyi b’iyi kipe harimo na rutahizamu yagenderagaho kandi nayo ishobora gukina imikino nyafurika

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports igenderaho muri iyi minsi, Leandre Willy Essomba Onana ndetse n’abandi bakinnyi bamwe na bamwe b’iyi kipe bagiye kwerekeza hanze y’u Rwanda.

Ibintu byigura n’igurishwa ry’abakinnyi byatangiye kuzamuka cyane hano mu Rwanda, abakinnyi bagiye batandukanye bigaragaje hano mu Rwanda bashobora kwerekeza hanze y’u Rwanda barimo Fiacre, Manzi Thiery, ndetse n’abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakiriye ubutumwa bw’ikipe ya SIMBA SC yo mu gihugu cya Tanzania bubabwira ko bashaka gusinyisha rutahizamu wayo witwa Leandre Willy Essomba Onana nyuma y’iminsi bivugwa nubwo iyi kipe yo muri Tanzania yabihakanaga. Iyi kipe kandi binavugwa ko yifuza cyane myugariro Rwatubyaye Abdul.

Mu minsi yashize twari twabatangarije ko Onana yifujwe cyane na Robertihno utoza SIMBA SC ariko tubajije bamwe mu banyamakuru bakurikiranira bya hafi iyi kipe batubwira ko ayo makuru batarayamrnya ariko kugeza ubu ikiriho ni uko nyuma yo kubona Onana ari we uyoboye abandi bakinnyi ku gutsinda ibitego byinshi hano mu Rwanda barashaka kumugura ntagihindutse.

Leandre Willy Essomba Onana ntabwo ari SIMBA SC gusa irimo kumushaka cyane ahubwo hari andi makuru avuga ko ikipe zo mu Barabu zimwifuza cyane. Onana muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 20 harimo ibitego 16 yatsinze muri Shampiyona ndetse n’ibitego 4 yatsinze mu gikombe cy’Amahoro bivuze ko kugeza ubu niwe ufite ibitego byinshi mu marushanwa yose akinwa hano mu Rwanda.

 

Related posts