Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umutoza wa APR FC yicariye inkono ishyushye nyuma yo kunganya na Gaadiika FC 1-1 mu mikino ny’Afurika, ibyaranze umukino

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF champions league uyu munsi yakina umukino wa mbere aho yakinaga na Gaadiika FC yo mu gihugu cya Somalia, umukino urangira ari ubusa k’ubusa.

Muri rusange wari umukino wihariwe na Apr FC mugice cyambere Aho yagerageje uburyo bwinshi ariko kubona igitego bikagorana. Nubwo APR FC yakinaga ku munota wa 32 yatunguwe na Gaadiika FC iyitsinda igitego cyinjijwe na Muhammed Hussein nyuma yamakosa yakozwe na Pavelh Ndzila, igice cyambere kurangira gutyo.

Mu gice cya kabiri APR FC yaje ishaka kwishyura ndetse bihita biyihira kuko ku munota wa 47 gusa yahise ibona igitego kinjijwe na Rutahizamu Victor Mbaoma.

APR FC yakomeje kwataka ishaka igitego cya 2 gusa birangira ikibuze. mu minota icumi ya nyuma APR FC yahushije uburyo bukomeye by’umwihariko umusore Niyibizi Ramadhan.

Nyuma y’umukino umutoza wa APR FC umufaransa Thierry Froger yagaragaye areba nkutishimiye ivyo abasore bé bakoze. APR fc niyo yari yakiriye umukino ubanza uwo kwishyura nawo uzabera hano mu Rwanda kuri Kigali Pele stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama.

 

 

Related posts