Ihuriro Alliance Fleuve Congo, mu itangazo ryasohoye rivuga ko ryiyemeje gukura ingabo mu mujyi wa Uvira uheruka gufatwa mu rwego rwo kubaha icyifuzo cy’umuhuza ari we America,Hari hashize hafi icyumweru mu buryo budashidikanywa inyeshyamba za AFC/M23 ari zo zigenzura Uvira nyuma y’uko imisozi yarimo ingabo ziyirinze ifatiwe, ingabo za leta ya Congo, iz’u Burundi na Wazalendo bagakiza amagara yabo bakava mu mujyi.Mu gicuku cy’iri joro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, AFC/M23 yatangaje ko ibyibwirije izakura ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, nk’uko byasabwe na America.
Nyuma yo gufata Uvira, mu nama yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Uhagarariye America muri UN, yamaganye ifatwa rya Uvira, ndetse ashinja u Rwanda atanyuze ku ruhande ko rwarenze ku masezerano ya Washington, “ko rukururira intambara mu karere”.Ayo magambo ashinja u Rwanda yanasubiwemo na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ya America, wavuze ko “bazakoresha uburyo buhari kugira ngo amasezerano Perezida Donald Trump yasinyeho ashyirwe mu bikorwa.”
Itangazo ryasohowe na AFC/M23 ivuga ko hakwiye kujyaho uburyo bwo kubuza ingabo za leta ya Congo, n’abo bakorana nka Wazalendo kongera gutera ibice bigenzurwa na AFC/M23, cyangwa gutera abaturage baho.
AFC/M23 kandi yavuze ko ishaka umubano mwiza w’ibihugu by’umwihariko u Burundi, ndetse ko itazemera ko hari imitwe iburwanya izakoresha ubutaka igenzura ngo ibugabeho ibitero.Yanavuze ko yiteguye gukorana na Guverinoma y’u Burundi ikayiha abasirikare babo bafatiwe ku rugamba.

Iri tangazo risohotse nyuma yaho inyeshyamba za AFC/M23 nyuma yo gufata Uvira zakomeje gufata ibindi bice biyikikije werekeza muri Kelemie, zavuzwe ahitwa Makobola, ndetse ubu ziravugwa ahitwa Mboko hose hafashwe nta mirwano ikanganye ibaye.
