Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igisubizo ku rumuri rwa Kigali Pelé Stadium cyari gitegerejwe mu mezi 3, kivuye he mu masaha 10?

Umujyi wa Kigali wemeje ko imikino yaberaga kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé, i Nyamirambo mu masaha y’ijoro izakomeza gukinwa nk’ibisanzwe kuko washatse moteri izajya yifashishwa mu gihe iyo watumije itaragera mu Rwanda.

Icyabaye imbarutso y’ibi, ni umukino Rayon Sports yagombaga kwakiramo Amagaju kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri zuzuye [18h00], ariko Umujyi wa Kigali wongera gushimangira ko nta mukino wahabera muri ayo masaha kubera icyo kibazo cy’amatara; bityo umukino uhindurirwa isaha ushyirwa saa Cyenda z’Umugoroba.

Aya makuru aje nyuma y’amasaha 10 yonyine Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwe agize icyo avuga ku butumwa bw’Umujyi wa Kigali bwanyujijwe kuri X buhamya ko kugera n’ubwo nta mikino y’ijoro izakinirwa kuri iyi Stade yavuguruwe igatahwa ku mugaragaro na Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Perezida Paul Kagame.

Kuri ubu butumwa nyirizina, Perezida Kagame yanditse asubiza Umujyi wa Kigali “Reply” avuga ko iki kibazo kitagakwiye kuba cyarabaye. Yanditse ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Nyuma y’ibi, uretse no kuba amatara amwe ataka neza ndetse akaba atanagezweho [aho uyacana ugategereza umwanya muremure], n’imashini itanga umuriro utabaga uhagije mu kuyacana, ubu byose byabonewe igisubizo.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu mujyi wa Kigali yabwiye Emma Claudine Ntirenganya ayabwiye B&B Kigali ati “Ikibazo cya ‘Generator’ cyakemutse, FERWAFA irabimenyesha abanyamuryango bayo ku buryo bakongera gukinira kuri Kigali Pelé Stadium amasaha y’ijoro imikino y’amarushanwa. Turisegura kubo byagizeho ingaruka.”

Nubwo bimeze bityo ariko, ibyo ntibiza kuba impamvu yo kongera guhindura amasaha y’umukino w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza Rayon Sports FC na Amagaju FC, uraguma ku isaa Cyenda zuzuye kuri uyu wa Gatanu taliki 23 Kanama 2024.

Kigali Pelé Stadium yafunguwe na Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA Infantino.

Related posts