Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Igisobanuro cy’ijambo Chouchou cyangwa Chou chou rikunze gukoreshwa buhumyi. Dore ibyo ugomba kwitondera mu kurikoresha

Abakundana bakunze kwifashisha amagambo atandukanye ngo berekane urwo bakundana. Rimwe muri ayo magambo akunze gukoreshwa harimo n’ijambo Chou cyangwa ChouChou.

. Chou chou bisobanura iki?

. Uko wakoresha ijambo Chouchou

. Icyo ijambo Chou chou risobanura

Rimwe na rimwe abakundana bashakisha mu ndimi z’amahanga bagakuramo amagambo meza bakoresha bakabwira abo bakunda mu rwego rwo kubatungura. Chou cyangwa Chou Chou rikunze gukoreshwa buhumyi na benshi ariyo mpamvu twahisemo kuribabwira ho muri make.

Uyu munsi abantu benshi bari gukoresha ijambo Chou chou, abandi bakongera ho ‘Bae’ bakavuga ‘Chouchou Bae’ cyangwa bakavuga Chou gusa, nyamara abenshi mu bo bayita abandi ntibazi neza n’igisobanuro cyayo ariyo mpamvu tugiye kugufasha kumenya inkomoko y’iri jambo, n’icyo risobanuye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu nkoranyamagambo y’igifaransa basobanura ijambo ‘Chouchou’ nk’umuntu urenze abandi mu kugukurura. Umuntu ukurura abantu, umuntu umariraho amarangamutima yawe yose uwo niwe bise Chouchou. Ufashe ijambo ‘Chou’ ubwaryo rishobora gusobanura uruboga rw’amashu cyangwa rigasobanura, umwiza (Cute), uburyohe bw’umutima wawe (Sweet Heart) cyangwa umukunzi wawe (Darling), aya yose ni amagambo asobanura ijambo Chou chou cyangwa Chou ku bantu barikoresheje babwirana bo ubwabo.

Uburyohe cyangwa Sweetie mu rurimi rw’Icyongereza ni ijambo rikunda kuvugwa n’abakundana cyane, gusa iri jambo urigereranyije n’igisobanuro cyaryo, Chou cyangwa Sweetie wasanga ari ikintu kiryoherera kandi nta muntu umenya ko ikintu kiryohereye neza atarakiriyeho, ari nayo mpamvu iri jambo rikunze gukoreshwa n’abantu bataziranye bataranashakana bigafatwa nk’ibiri gukoreshwa buhumyi.

Kugeza ubu abantu benshi basigaye bakoresha iri jambo nyamara benshi bakarikoresha bazi ko ari ibintu bisanzwe nyamara ushobora kuribwira umuntu ukamukomeretsa mu gihe mwaba mudahuje igitsina cyangwa agahita yumva ko umukunda kandi wikiniraga. Si byiza kwita umuntu CHOU nyamara mudakundana cyangwa mutarigeze kuryamana kuko uba utamuzi neza.

Source: Google, Thelocal

Related posts