Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyemeje iraswa ry’umusirikare wa DR Congo, washakaga kwinjira ku ngufu arasa mu Rwanda

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda RDF ryemeje iraswa ry’umusirikare wa DR Congo washakaga kwinjira mu Rwanda ku ngufu arasa amasasu menshi ku barinze umupaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2022, nibwo umusirikare wo ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashatse kwinjira arasa amasasu abapolisi b’u Rwanda barinze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu yahise araswa agwa aho ariko amakuru akavuga ko hari umupolisi wo ku ruhande rw’u Rwanda wahakomerekeye.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rikavuga ko uyu musirikare wa Congo warasaga akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AKA47 yarashwe n’abapolisi b’u Rwanda barinze ku mupaka wa petite barierre mu rwego rwo kwitabara, no kurinda abaturage bambuka ku mupaka. Uyu musirikare yarasiwe muri metero 25 uvuye ku ruhande rw’u Rwanda werekeza muri Congo.

U Rwanda rukaba rwamenyesheje Congo ndetse ubuyobozi bushinzwe umutekano ku mupaka ku mpande zombi bukaba bwageze aho ibi byabereye. RDF ikamenyesha Abanyarwanda ko umutekano ari wose. Iraswa ry’uyu musirikare wa Congo rije nyuma y’iminsi ibiri abaturage b’abakongomani bigabije imihanda kugera no kuri uyu mupaka bamagana u Rwanda, ibikorwa bakoze birimo guhohotera abanyarwanda baba muri Congo ndetse no gutera amabuye ku bapolisi b’u Rwanda bari barinze umupaka.

U Rwanda rwari rutaragera aho rusubiza ku bushotoranyi bwa DR Congo, kuko n’ubwo abaturage b’abakongomani bateye amabuye abapolisi b’u Rwanda ntacyo u Rwanda rwigeze rusubiza. Gusa iby’uyu musirikare wa FARDC waje arasa ku Rwanda bigaragara ko bitari bwihanganirwe kuko yakoreshaga imbunda. RDF iheruka kumenyesha abaturarwanda ko n’ubwo bitameze neza hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutekano ingabo z’u zizawubacyngira neza.

Kuva M23 yakongera kubyutsa umutwe ikanafata Bunagana, DR Congo ikomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’uyu mutwe ruwutera inkunga. U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa na DR Congo ahubwo rukayishinja ko ariyo ikorana na FDLR umutwe urwanya leta y’u Rwanda ugizwe na benshi mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994. Inama y’umutekano muri Congo iheruka gufata imyanzuro ko DR CONGO igomba guhagarika byihuse amasezerano yose yari ihuriyemo n’u Rwanda.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda RDF ku iraswa ry’umusirikare wa DR Congo

Related posts