Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Igisirikare cya DR Congo cyarahiriye kwisubiza Bunagana, gusa n’ubu baracyemeza ko batewe n’u Rwanda

Umuvugizu wa Leta muri Kivu y’Amajyaruguru Brigadier General Sylvain Ekenge, yatangaje ko igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyiteguye kwisubiza umugi wa Bunagana uri mu maboko y’umutwe wa M23 kugeza ubu. Uyu muvugizi wa Leta yemeza ko keigarurira Bunagana kwa 23 byagizwemo uruhare n’u Rwanda.

General Sylvain Ekenge yemeza ko kuri iyi nshuro noneho ingabo z’u Rwanda zafashije mu buryo bweruye uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 mu kwigarurira umugi wa Bunagana, ni nyuma ngo y’ibitero uyu mutwe wari umaze iminsi ugaba ariko bigasubizwa inyuma na FARDC, ni mu mirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize mu duce twa Jomba.

Brigadier General Sylvain Ekenge avuga ko u Rwanda rwirengagije ukutavogerwa ndetse n’ubusugire bw’ubutaka bwa Congo, maze rugafasha inyeshyamba za M23 gufata umugi wa Bunagana. Uyu muvugizi yijeje Abanyekongo ko ingabo zizakora ibishoboka zikarinda imbibi z’igihugu.

Yahumurije abaturage ababwira kwirinda gukuka umutima. Brigadier General Sylvain Ekenge ati ” icyo igisirikare cya DR Congo gisaba abaturage ni ukukigirira ikizere, bakitonda ntibakuke umutima. Bibuke ibyabaye muri 2013, ibyabaye nabyo byari bimeze gutya, harakorwa ibishoboka byose mu gukemura iki kibazo ”.

Umugi wa Bunagana kugeza kuri ubu uri mu maboko y’umutwe wa M23, ni nyuma yo kuwufata mu buryo butagoranye cyane, kuko ingabo z’igisirikare cya Leta ya Congo FARDC aho kurwana zahisemo gukiza amagara yazo zigahungira muri Uganda. Leta ya Congo yaje kwemeza amakuru y’uko Bunagana yigaruriwe n’inyeshyamba za M23 ariko ishinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe.

Related posts