Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira cyamuritse imodoka ya gisirikare giheruka gukora.
Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Chantal Nijimbere ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Prime Niyongabo ni bo batashye iyi modoka.
Ifoto y’iyi modoka nto yo mu bwoko bwa Pickup ikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, yashyizwe hanze bwa mbere na Radiyo ndetse na Televiziyo y’u Burundi (RTNB).Iki gitangazamakuru cya Leta cyagaragaje ko iriya modoka yatashywe, ubwo Minisitiri Nijimbere na Gen. Niyongabo bari mu ruzinduko rw’akazi rwasize basuye amashami atandukanye agize Igisirikare cy’u Burundi. Ni uruzinduko rwari rugamije kureba aho ibikorwa by’ingabo bigeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zahawe.
Aba bombi basuye Ingabo zirwanira ku butaka, Inkeragutabara, izirwanira mu mazi ndetse n’izirwanira mu kirere; ariko banasuye inzego zirimo ubutabera bwa gisirikare ndetse n’ubushinjacyana bwa gisirikare.
Minisitiri Chantal Nijimbere nyuma yo guhura n’abagaba b’ingabo batandukanye, ngo yanyuzwe cyane n’ibyo Ingabo z’u Burundi zikora.Yagize ati: “Twabonye ko mu nzego zose bakora ibihuye n’inshingano bahawe nk’uko biteganywa n’itegeko rigena imikorere y’ingabo n’ubuyobozi bwazo.”
Uyu kandi yashimye ubwitange n’ubunyangamugayo by’abasirikare bose, ati: “Nabonye ko buri wese akora neza kugira ngo asohoze inshingano ze mu buryo bukurikije amahame n’indangagaciro z’umwuga”.Nijimbere yashimangiye ko ubunyamwuga ari bwo buranga Ingabo z’u Burundi (FDNB), yungamo ko yanashimishijwe cyane n’ukuntu zifatanya mu kurinda umutekano w’igihugu.Uyu mugore kandi yashimiye cyane FDNB ku kuba ikora ibishoboka byose kugira ngo u Burundi bukomeze kubona amahoro, ashimangira ko “FDNB yagaragaje ukwizerwa mu kurinda imbibi z’igihugu ndetse no mu kubungabunga amahoro n’umutekano, kugira ngo abaturage bashobore gukora imirimo yabo ya buri munsi mu ituze.”
