Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

 

Amakuru mashya aturuka muri RDC aravuga ko igisikare cy’ iki gihugu kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge mu Bibogobogo.

Amakuru avuga ko igisikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC) gikorera mu Bibogobogo ,n’ abambari bacyo barimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge bo muri ibyo bice kibashinja gushigikira ibikorwa byo kwirwanaho.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare, ni bwo Col. Ntagawa Rubaba uyoboye batayo y’ aba basirikare ireba aka gace ka Bibogobogo gasanzwe gatuwe n’ Abanyamulenge batari bake ni we wayoboye igitero cyagiye gufata abo basore b’ Abanyamulenge. Ngo uyu Ntagawa wari uyoboye abo basirikare bagabye kiriya gitero akaba yagabye mu gace gaherereyemo uwitwa Juverali uwo bashinja kuba ari we uyoboye ibikorwa byo kwirwanaho muri Bibogobogo.

Iyi nkuru igira iti” Col. Ntagawa uyoboye batayo y’ ingabo za FARDC mu Bibogobogo,yazindutse ajya gufata uyoboye ibikorwa byo kwirwanaho Juvenenali. Kubwamahirwe yahageze asanga na we yiteguye”.

Ngo nyuma y’ aho ingabo zari ziyobowe na Col. Ntagawa zasanze abasore bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge bayobowe na Juvenenali biteguye,zahise zisubira inyuma ,ariko ko Imana ariyo yakinze ukuboko amaraso ntiyameneka. Iyi nkuru ivuga kandi ko uyu musirikare wa FARDC yaba ashaka ko Leta y’ i Kinshasa umugirira icyizere ikamwongera bikamuviramo kumwongera ” amapeti” binyuze” mu gutoteza no guhiga bukware Abasore bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge bazwi nk’ abirwanaho.

Aka gace ka Bibogobogo gaherereye mu ntera y’ ibirometero nka 70 uvuye muri Centre ya Minembwe ahatuwe n’ Abanyamulenge benshi; abasore baho bakumirwa mu gushigikira Twirwaneho n’ igisa nayo. Ahanini babibuzwa n’ abasirikare ba Leta ndetse , n’ igipolisi n’ abandi Banyamulenge bakorera’ mu kwaha k’ u Butegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Related posts