Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igikorwa kidasanzwe, Umukinyi mushya w’ikipe ya Mukura yakoze igikorwa kizatuma Urukundo hagati ye n’abafana rwiyongera, Menya uwo ari we

Umukinyi w’ikipe ya Mukura Victory Sports Muvandimwe JMV yakoze igikorwa kidasanzwe kitamenyerewe mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda agurira abafana 20 amatike.

Uyu musore ukina Nka myugariro ariko aca ku mpande, by’umwihariko ibumoso yinjiye muri Mukura muri iyi meshyi avuye muri Rayon sports. Mu kiganiro yatanze akimara gusinyira Mukura Victory sports yavuze ko yishimiye kugaruka mu rugo ndetse anemerera Abafana 20 baturuka mu karere ka Gisagara by’umwihariko mu Murenge wa Kansi ko azabishyurira amatike ku mukino wa 1 Mukura izakira.

Muvandimwe JMV ntiyavukiye mu karere ka Gisagara gusa ahafata nko murugo cyane ko ababyeyi be ariho bakomoka.

Aya matike akaba azatangwa kuri uyu wa Gatandatu ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda aho Mukura Victory sports izaba yakiriye ikipe ya Marine FC.

Muvandimwe Jean Marie Vianney yarikinye umukino wa mbere ufungura shampiyona wahuje Amagaju na Mukura. kugeza ubu Mukura ifite inota 1 ni mugihe Marine yo nta nota ifite cyane ko itakinnye umunsi wa mbere ufungura shampiyona.

Related posts