Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igikombe ku gitwara ni nkinzozi,  Kiyovu Sports iri hariya icyaye nk’ urwembe_ bamwe mu bafana ba APR FC

Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel avuga ko nta gitutu bafite nyuma y’uko umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga avuze ko abatitwara neza bashobora kwirukanwa,  gusa bamwe mu bafana baganiriye n’ itangazamakuru bavuze ko gutwara igikombe ubu bigoye cyane kuko Kiyovu Sports iri hariya irimo irakubita umuhisi n’ umugenzi.

Nyuma y’umukino banganyijemo na Gasogi United 0-0, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi b’iyi kipe ko nibatitwara neza hari abazasezererwa nk’uko muri 2019 hari abirukanywe.Ejo hashize iyi kipe ikaba yaratsinzwe na Police FC 2-1, aho kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel yavuze ko wari umukino ugoye ndetse na Police FC yabatsinze ibarusha.

Uku gutakaza imikino 2 yikurikiranya, Djabel yavuze ko hari ibintu bitari mu murongo ariko na none bigoye kuvuga ngo ni ibi n’ibi.Ati “Ntiwavuga neza ngo ni iki kitari kugenda, gusa rimwe na rimwe ni ibintu bibaho, mu mupira hari igihe ukina ntibigende uko byifuza, ariko aka kanya ntiwakwicara ngo uvuge ngo ni iki kitagenda? Buriya, iyo intsinzi itaboneka haba hari utuntu duto tugiye tutameze neza.”

Ku kijyanye no kuba baba bari ku gitutu nyuma y’amagambo umuyobozi w’iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga aheruka gutangaza ko abatitwara neza bazasezererwa, yavuze ko ntacyo ko bo baba bagerageje gukora ibyo basabwa ariko iyo byanze ntacyo babikoraho.Ati “Nta mpungenge z’ahazaza dufite, nta n’igitutu biri kudushyiraho. Icyo twifuza, nka twe n’ubuyobozi, ni ukwitwara neza. Iyo bidakunze nanone, nta na kimwe twarenzaho. Iyo utakoze ibyo ushoboye gukora byose, aho ngaho urigaya.””Ariko iyo watanze ibyo ufite, ntabwo ushobora gutinya ahazaza. Iyo bitagenze neza ntugere ku byo bagutumye, nyine barahindura bagashaka abandi bashobora kubibagezaho. Nta kibazo kiba kirimo, ni ko ubuzima buhora, atari mu mupira w’amaguru gusa, ahubwo no mu buzima busanzwe.”

Manishimwe Djabel nubwo APR FC yatakaje umwanya wa mbere ubu ikaba ari iya kabiri n’amanota 53 inyuma ya Kiyovu Sports ifite 56, avuga ko bagifite amahirwe yo kuba bakwegukana igikombe cya shampiyona kuko imikino isigaye hari abashobora gutakaza bo bagatsinda.

Related posts