Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igikombe cy’Amahoro: Mukura yari yashyiriweho akayabo yasezerewe, Police FC iha ikaze Ivan Minnaert

 

 

Ikipe ya Bugesera FC yasereye Mukura VS muri ¼ nyuma yo kuyitsindira iwayo igitego 1-0, bituma ibona itike yo kuzakina imikino ya ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro 2024.

 

Kuri uyu wa Gatatu taliki 21 Gashyantare 2024, nibwo kuri Stade Mpuzamahanga y’akarere ka Huye, Mukura VS yari yakiriye Bugesera FC mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

 

Ni umukino wari ukurikiye uwabanje guhuriza aya makipe yombi kuri Stade y’Akarere ka Bugesera maze bakanganya 0-0.

 

Nubwo Mukura VS yari yakaniye uyu mukino ndetse yanashyizeho agahimbazamusyi k’abarirwa mu bihumbi 90 RWF kuri buri mukinnyi mu gihe bari gutsinda, ntabwo byaje kuyihira kuko yatangiye n’umukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Iradukunda Elie Tatou wavunitse, Kayumba Sother, Mohamed Sydi Sylla, Ndayogeje Gerard ndetse na Kubwimana Cédric “Jay-Polly” bari ku ntebe y’abasimbura.

 

Ayo mahirwe abasore b’umutoza Haringingo Francis Christian bayabyaje umusaruro maze ku munota wa 40 w’umukino, Gakwaya Léonard wari wasimbuye rutahizamu Ani Elijah afungura amazamu nyuma yo kwisanga wenyine ahagararanye n’umuzamu, Sebwato Nicholas.

 

Nyuma y’uko igice cya mbere cyarangiye Bugesera FC iyoboje umukino igitego 1-0, igice cya kabiri kigitangira umutoza Afahmia Lotfi wa Mukura, yinjije mu kibuga abakinnyi be bakomeye barimo na rutahizamu Mohamed Sydi Sylla na Kubwimana Cédric “Jay-Polly”, ariko kubona igitego bikomeza kugorana.

 

Umukino warangiye Bugesera FC itsinze Mukura VS ku giteranyo cy’igitego 1-0, maze yerekeza muri ½ cy’irangiza aho izesurana na Rayon Sports yaraye isezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

 

Mu mukino utaha wa Shampiyona, ku Cyumweru Mukura VS izakira APR FC kuri Stade ya Huye, mu gihe Bugesera FC izisobanura na Gorilla FC.

 

Ku rundi ruhande, kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele, ikipe ya Police FC yari yakiriye Gorilla FC y’umutoza Ivan Jacky Minnaert mu mikino nk’iyi, maze birangira iyitsinze ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Ismaila Moro ku munota wa 30 ndetse na Chukwuma Odili ku wa 40.

 

Police FC ibarizwa ku mwanya wa 5 muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda, yahise ikatisha itike ya ½ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 4-1.

 

Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda izahura n’iza kuva hagati ya APR FC na Gasogi United zigomba kubanza kwisobanura mu mukino uba kuri uyu wa Gatatu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Related posts