Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Igikombe cy’ Isi: ” Nzatsinda ibitego 2 muri buri mukino”, Amagambo y’ u mwe mubakinnyi ba Cameroon ukomeje kotsa igitutu.

Ikipe y’igihugu ya Cameroon imaze iminsi igaruka munkuru nyinshi kumbuga nkoranyambanga, bitewe ahanini n’amagambo yavuzwe na perezida w’ishyirahamwe rt’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon Samuel E’TOO , watangaje ko abona ikipe ye ya Cameroon izahurira kumukino wa nyuma nikipe y’igihugu ya Maroc izi zose nizo k’umugabane w’Africa benshi baba badaha amahirwe yo kugera kure mumarushanwa y’imikino yanyuma y’igikombe cy’isi.

Nyuma yiyo nkuru ya perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon, ubu noneho Indi nkuru irikuvugisha abatari bake niy’umukinnyi ukina asatira wa indomitable lions za Cameroon Vincent Aboubakar , uyu mugabo yagize Ari,” birababaza kubona abanya Cameroon bakaduhaye icyizere bavuga amagambo aduca intege, ninde watekerazaga ko twabona itike ituzana hano, Cameroon ni ikipe yo guhagwa amaso muricy’igikombe. jyewe ubwajye nzajya nsinda ibitego 2 muri buri Mukino”.

Nyuma yo kuvuga ib,i ibitekerezo bitandukanye by’abakunzi bu mupira w’amaguru byatangiye kwisukiranya benshi bamuha urwamenyo abandi bati” reka dutegereze ntawamenya”. natwe tuti,”ikibuga ntikibeshya”

Yanditswe na AMANI JACKSON

Related posts