Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Igihe ugiye kuryamana n’ umukobwa wa Musore we  nubona ibi bimenyetso uzitonde uhite ukoresha agakingirizo hakiri kare

Hari benshi mu bagabo cyangwa abasore bakunze kwisanga banduye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabits1na kubera icyizere cyo kwizera umukobwa cyangwa umugore bagiye gukorana iyo mibonano bitewe n’ibyo yamwibwiriye cyangwa se irari ryamaze kumwuzura ntiyibuke kuba yakwikingira ngo abe yakoresha agakingirizo.

 Kglnews.com twabateguriye ibimenyetso birenga icumi wabona ku mukobwa ugahita wibwiriza ugakoresha agakingirizo  igihe mwaba mugiye kuryamana;

1. Umukobwa ufite tatuwaje(Tatoos): Burya umukobwa ufite tatuwaje ntabwo ari umukobwa wakizera ko ari wowe wa mbere mugiye kuryamana cyane uwo muco udasanzwe mu bakobwa b’i Rwanda, bityo rero umukobwa wagize igitekerezo cyo kuyishyiraho aba afite n’ahandi yabikuye kandi hatari heza dore ko hari n’abo usanga bayifite nko ku itako, ku mukondo, hafi n’imyanya ye y’ibanga n’ahandi bityo rero uramutse ugiye kuryamana n’umukobwa nkuwo ukwiye kugira amakenga ugakoresha agakingirizo.

2. Umukobwa unywa inzoga: Si umukobwa uwo ariwe wese unywa inzoga kuko hari abakobwa banywa inzoga ariko hakaba nta muntu numwe uzi ko bazinywa kandi akaba atayinywera ahantu nko mu kabari cyangwa mu bukwe akaba ayinywera nko mu rugo. Ariko hari n’abandi bakobwa biba bizwi ko banywa inzoga yewe bajya no mu kabari bakicara bakazinywa ndetse bakanasinda bene uwo mukobwa rero ntuzigere uryamana nawe udakoresheje agakingirizo kuko iyo amaze gusinda buri wese aba yanamusambanya atanabizi.

Reba hano video nziza twaguteguriye

3. Umukobwa uzimya telefoni ye  igihe muri kumwe: Umukobwa ashobora kuzimya fone ye muri kumwe kugira ngo aguhe umwanya muganire ariko nanone ashobora kuyizimya kuko aziko hari abagabo cyangwa abasore benshi bahora bamuhamagara kandi bakaba baganira ibiganiro bitari byiza bijyanye n’ubusambanyi bityo rero umukobwa nkuwo ntuzamwizere kuko ashaka kuguha umwanya yayishira muri silancieux cyangwa muri vibraire.

4. Umukobwa ubanza kugukuramo imyenda: Umukobwa utamenyereye ibintu byo kuryamana n’abahungu ntabwo agira uruhare rwinshi mu kuryamana kwanyu ariko umukobwa ufata iya mbere akanakwikuriramo imyenda uwo we aba abimenyereye kandi ku bantu benshi bityo uwo mukobwa uzamwirinde ukoreshe agakingirizo.

5. Umukobwa utazakwibutsa gukoresha agakingirizo: Umukobwa utakwibukije gukoresha agakingirizo si uko aba akwizeye ahubwo ni uko ntacyo aba ari kuramira dore ko aba atari woe muryamanye.

Related posts