Igihe kirageze, tugomba gufata aka gahugu gato tukakiyomekaho cyane ko gasa n’umugudugu ugereranyije n’igihangange Congo_Umujuanama wa Tshisekedi  

 

Fiston Chrisnovic Balanganayi, Umujyanama wa Perezida akaba n’umwe mu bavuga rikijyana mu ishyaka rya Tshisekedi, UDPS, yatangaje ko igihe kigeze ngo RDC ifate u Rwanda irwiyomekeho cyane ko ari igihugu gito kingana n’umudugudu ugereranyije n’uyu muturanyi wayo w’igihangange.

Uyu mugabo ubu butumwa yabutambukije kuri X, aho yavugaga ko Abanyarwanda bakunda kuvuga kuri Tshisekedi ariko ntibavuge kuri Perezida Kagame.Balanganayi urebye ku mbuga nkoranyambaga ze, bigaragara ko ari Umujyanama wa Perezida wa RDC mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Mu butumwa bwe yagize ati “Nta kintu bavuga kuri [Kagame], bavuga kuri Tshisekedi. Igihe kirageze, tugomba gufata aka gahugu gato tukakiyomekaho cyane ko gasa n’umugudugu ugereranyije n’igihangange Congo. Birarambiranye.”

Ubu butumwa yabutangaje asubiza abanyarwanda banengaga imikorere ya Tshisekedi, uko akomeje kwigizayo abo ashinja kuba bakorana n’u Rwanda.Amagambo nk’aya y’ubushotoranyi si ubwa mbere avuzwe n’Umuyobozi muri RDC kuko kuva ibihugu byombi byatangira kugirana umwuka mubi, RDC yakomeje kwibasira u Rwanda, bigera n’aho Tshisekedi ubwe avuga ko yiteguye gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, kandi ko azanashyigikira uzabigerageza wese.