Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ifu y’ igikoma yarikoze! Umugabo wo mu karere ka Ruhango yishe umwana we amukubise umuhoro

 

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yishe umwana we amukubise umuhoro bapfuye ifu y’ igikoma.

Uyu mugabo witwa Iyakaremye Yason , w’ imyaka 67 y’ amavuko atuye Mu Murenge wa Kinihira mu Kagari ka Gitinda mu Mudugudu wa Remera.

Uyu mugabo yishe umwana we w’ umuhungu witwa Nshimiyimana Joseph w’imyaka 18 amujijije ifu y’igikoma.

Aya mahano yabaye Tariki 21 kamena 2023.

Karimutumye Leoncie umubyeyi wa Nshimiyimana akaba n’umugore wa Iyakaremye, yabwiye Tv1 dukesha iyi nkuru ko kuri uwo mugoroba umugabo we yatashye yitotomba avuga ko hari ifu y’igikoma y’amafaranga 500fr yikopeshereje umuhungu we Nshimiyimana agatinda kuyishyura, biba indandaro yo kumutema.Yagize ati “yabajije Nshimiye niba yarayishyuye, undi amusubiza ko yayishyuye kuko yayahaye mukuru we akajya kwishyura, umugabo ahita avuga ko agiye kubakubita, nibwo yasohotse mu nzu ageze hanze akubita umwana witwa Manzi urushyi, Nshimiye mu kumwegura nibwo umugabo yafashe umuhoro atangira kumutema.”

Iyakaremye yatemye umwana we amukubise umuhoro mu ijosi no ku kaboko inshuro zirenze ebyiri ahantu hatandukanye. Leoncie yakomeje avuga ko yifuza ko inzego zibishinzwe zagakwiye kunyuza akanyafu kuri Iyakaremye kuko ngo buri uko atonganye, akunda kubatura umuhoro, kuko si ubwa mbere na we aherutse kumukubita ikibando mu mutwe ajya mu bitaro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne d’Arc, yavuze ko Iyakaremye yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabagari, gusa avuga ko nta byinshi yabivugaho kubera ko icyo kirego kiri mu iperereza.

Abana n’umugore ba Iyakaremye bavuze ko yari yarahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa akaza gufungurwa ku mbabazi za perezida mu mwaka wa 2003 mukwezi kwa Kamena, gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira bwo bwavuze ko ayo makuru batari bayazi.

Related posts