Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ifoto ya Rutahizamu wa Amavubi afite amaraso ku myenda ye yibukije Abanyarwanda ko bigeze kugira abakinnyi bakunda igihugu

Iyo uvuze ibihe byiza abanyarwanda bibuka mu mupira w’amaguru, haza itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 rwabonye, igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye hakongera hakaza umukino Jimmy Gatete yatsinzemo Uganda nyuma yo kumurema uruguma.

Uru rwibutso muri ruhago rwose rufite aho ruhuriye na Jimmy Gatete, rutahizamu w’Abanyarwanda, Imana y’ibitego n’andi mazina menshi.

Urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004 ntabwo rwari rwoshye ku Rwanda, byari urugamba nk’urundi dore ko bamwe amaraso ya bo yamenetse ariko ibendera ry’igihugu rikazamurwa.

Benshi bibuka igitego cy’umutwe yatsinze Ghana kuri Stade Amahoro ndetse kiza no guhesha u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004.

Uyu rutahizamu yongeye gukumbuza abanyarwanda ibihe yagiranye n’ikipe y’igihugu ashyira hanze ifoto ya tariki 7 Kamena 2003 muri Kampala amaze gutsinda Uganda.

Amavubi yari yaserutse yambaye imyenda y’umweru dede harimo akabara k’umukara mu ijosi, ni mu mukino wabereye kuri Nakivubo War Memorial Stadium.

Imyenda ya Jimmy Gatete yaje kwanduzwa ubwo havukaga imvururu bakamukubita ikintu mu mutwe agasohoka avirirana ndetse benshi bakeka ko atari bunagaruke, yasabye abaganga gukora ibishoboka byose agasubira mu kibuga.

Imyenda y’umweru yari yivanze n’amaraso, Jimmy Gatete yasubiye mu kibuga agatoki agahonda ku kandi avuga ko amaraso ye atamenekeye ubusa, byaje kumuhira maze atsindira u Rwanda igitego 1-0, cyanabaye urufunguzo rwo kwerekeza muri CAN 2004, babishimangiye muri Nyakabga 2003 batsinda Ghana i Kigali nabwo igitego cya Jimmy Gatete.

Related posts