Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ifoto y’ umunsi: Umusirikare wa FARDC yasinziriye ku rugamba bahanganyemo na M23 none yarikoroje hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Inkuru irambuye

Kuri ubu igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gihanganye mu rugamba rw’ amasasu n’ anarwanyi b’ umutwe wa M23 , Umusirikare wa FARDC yagaragaye yakwepye urugamba yiryamiye igitotsi yagikase.

Benshi mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomoje gutangarira ukuntu Umusirikare uri ku rugamba , ashobora gusinzira mu gihe amasasu aba avugira hafi y’ aho ari. Uyu musirikare bigaragaraga ko ageze mu za bukuru, yafotowe aryamye ahantu yabanje gusasa neza mu guce bigaragara ko arimu ishyamba. Abenshi mu babonye iyi foto bakomeje gusa n’abatebya bakemeza ko uyu musirikare yari aguye agacuho kubera kwiruka ahunga M23, yagera ahatuje agahitamo kwisinzirira.

Urugamba ruhanganishije M23 na FARDC rwongeye kubura kuwa 20 Ukwakira 2022, ubwo FARDC yagabaga igitero ku birindiro bya M23. Imirwano yaje gukara, ndetse birangira M23 yigaruriye agace ka Ntamugenga gafatwa nk’ihuzanzira ry’umujyi wa Rutshuru n’Umujyi wa Goma wo muri Teritwari ya Nyiragongo.

Kugeza ubu imirwano hagati ya M23 na FARDC irakomeje , ndetse kuri uyu wa Kane, byemejwe ko M23 imaze kwigarurira urugomero rwa Virunga, rutanga 70% by’umuriro ucanira intara ya Kivu y’Amajyaruguru.( Source Rwanda Tribune)

Related posts