Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Icyumweru gisize Bizimana azakina amarushanwa y’i Burayi naho Bayisenge na Sibomana batwara igikombe! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

Abakinnyi babiri Mpuzamahanga b’Abanyarwanya; Sibomana Patrick “Papy” na Emery Bayisenge basanzwe bakinira ikipe ya Gor Mahia ikina Shampiyona y’Igihugu ya Kenya, begukanye igikombe cya Shampiyona.

Ku rundi ruhade muri Ukraine, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi muri iyi munsi, Bizimama Djihad na we ari mu rugamba rwo guhatanira itike y’imikino y’i Burayi n’ubwo ikipe ye yatsinzwe mu cyumweru gushize.

Kgl News yateguye uko abanyarwanda bakina hanze y’Igihugu bitwaye mbere gato y’uko bamwe bitabira umwiherero n’imikino ibiri Amavubi afita n’ikipe z’ibihugu bya Bénin na Lesotho mu guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Abakina ku mugabane wa Afurika 

Emery Bayisenge na Sibomana Patrick [Gor Mahia, Kenya]

Impera z’icyumweru gishize, zasize Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy muri Kenya yegukanye igikombe cya 21 cya shampiyona.

Gor Mahia ya Emery Bayisenge na Sibomana Patrick Papy, nyuma y’uko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024 batsinze Muhoroni 3-0 bahise begukana shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya. Emery Bayisenge yari ku mukino cyane, icyakora Sibomana we ntiyari mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino.

Gitego Arthur [AFC Leopards, Kenya]

Gitego Arthur ejo yabanje mu kibuga mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya AFC Leopards yatsinzwemo na Bidco United 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n’amanota 47, Gor Mahia ya mbere ifite 67.

Ntwari Fiacre [TS Galaxy, Afurika y’Epfo]

Ku w Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2024, Ntwari Fiacre yari mu izamu rya TS Galaxy mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo aho batsinze Orlando Pirates 1-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 43, Mamelodi Sundowns ya mbere yanamaze gutwara igikombe ifite 72.

Mugisha Bonheur [AS Marsa, Tunisie]

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, muri Tunisie ikipe ya AS Marsa ya Mugisha Bonheur Casemiro yatsinze OC Kerkennah 2-0 muri 1/8 cy’igikombe cy’igihugu. Bonheur yagaragaye ku mukino.

Abakina ku mugabane w’Uburayi

Bizimana Djihad [Kryvbas Kryvyi Rih FC, Ukraine]

Bizimana Djihad na Kryvbas Kryvyi Rih ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 18 Gicurasi 2024, batsinzwe na Dynamo Kiev 3-1. Shampiyona ya Ukraine isigaje imikino 1, ikipe ya Djihad ni iya 3 n’amanota 54, Shakhtar Donetsk yamaze kwegukana igikombe ifite 71. Kryvbas ya Djihad ikaba yaramaze kubona itike yo kuzakina ijonjora rya Europa League, aho Kapiteni w’Amavubi ari umwe mu bakinnyi beza b’iyi kipe.

Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick [Sandvikens IF, Suède]

Sandvikens IF ya Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague ku Cyumweru yatsinze Varberg 3-1 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Suède. Yannick yinjiye mu kibuga ku munota wa 77, Lague ntiyakandagira mu kibuga. Ubu iyi kipe ni iya 9 n’amanota 11, Landskrona ya mbere ifite 18.

Rafael York [Gefle IF, Suède]

Rafael York yakinnye iminota yose ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo ikipe ye ya Gefle IF yatsindaga GIF Sundsvall 1-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Suède. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 10, Landskrona ya mbere ifite 18.

Mutsinzi Ange Jimmy [FK Jerv, Norvege]

Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize, yabanje mu kibuga akina iminota yose mu mukino wa shampiyona banganyijemo na Arendal 3-3. FK Jerv ubu ni iya 3 n’amanota 12, Vikings ya mbere ifite 15.

Maxime Wenssens [Union Saint-Gilloise, Belgique]

Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira Union Saint-Gilloise mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Maxime Wenssens ntabwo yari muri 18 iyi kipe yaraye yifashishije ku mukino wa Cercle Brugge batsinze 2-1. Iyi kipe ni iya 2 n’amanota 46, Club Brugge ya mbere ifite 49.

Hakim Sahabo [Standard de Liège, Belgique]

Hakim Sahabo yinjiye mu kibuga ku munota wa 81 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino w’amakipe arimo ashaka itike ya Conference League mu Bubiligi aho banyagiwe na Gent 4-1.

Rwatubyaye Abdul [FC Shkupi, Macedonie]

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonie aho ku wa Gatandatu basoje batsinda Struga 2-1. Byashimangiye ko basoreje ku mwanya wa 3 n’amanota 62, Struga yegukanye igikombe n’amanota 64. Ikipe ya Rwatubyaye nta rushanwa ry’i Burayi izakina

Abakina ku mugabane wa America

Nshuti Innocent [One Knoxville, Leta Zunze Ubumwe za Amerika]

Nshuti Innocent ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiye mu kibuga ku munota wa 65, ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri USA ikipe ye ya One Knoxville yatsinzemo Central Valley Fuego 2-0. Ubu iyi kipeni iya 3 n’amanota 13, Greenville Triumph ya mbere ifite 16.

Sibomana Patrick ntiyagaragaye ku mukino Gor Mahia yatwariyeho Igikombe
Bizimana Djihad azakina Europa League

Related posts