Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Icyongereza cy’umuyobozi w’ikipe ya Rwamagana city cyatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga nka twitter na Facebook hakwirakwiye ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’umuyobozi w’ikipe ya Rwamagana city ayandikira umukinnyi wo muri Ghana ngo aze gukora igeragezwa mu ikipe ya Rwamagana. Ni ibaruwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza ariko kirimo amakosa menshi cyane kuburyo cyavugishije amagambo abantu benshi bakoresha Twitter.

Abanenga icyongereza cya Bwana Uwimana Nehemiah bavuga ko niyo yaba atazi icyongereza yari kwiyambaza umuntu ukizi akamufasha kwandika iyi baruwa aho kurutanga nk’uko yabikoze akandika ibaruwa yuzuyemo amakosa atabarika.

Ni ibaruwa bigaragara ko yandikiwe umukinnyi witwa Joseph Teteh wo muri Ghana, ikaba yashyizwe hanze n’umunyamakuru Mihigo Sadam.

Rimwe mu makosa yagaragaye muri iyi baruwa rikanasetsa abayibonye ni aho uyu muyobozi yanditse ati “you must paid the ticket of airplat of to come in Rwanda to take somewhere you can sleep and to take the food “. Aha ngo yashakaga kubwira uyu mukinnyi ko agomba kwiyishyurira itike y’indege imuzana mu Rwanda, agashaka aho kuba n’aho azajya akura amafunguro.

Ibaruwa y’umuyobozi wa Rwamagana city yabaye iciro ry’imigani kuri Twitter

N’ubwo ntawarenganya uyu muyobozi w’ikipe kuba atazi icyongereza kuko si ururimi kavukire ariko nanone umuntu yamunenga ko aho kwandika ibaruwa irimo amakosa yakangombye kuba yiyambaje umuntu uzi icyongereza akamufasha kwandika.

Rwamagana city ni imwe mu makipe 16 azakina ikiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni nyuma y’uko yo na Sunrise zizamutse uyu mwaka w’imikino zivuye mu kiciro cya kabiri.

Related posts