Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Icyo u Rwanda rwatangaje ku bihano Amerika yafatiye General( Rtd) James Kabarebe.

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025, Guverinoma y’ u Rwanda iravuga ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Minisitiri y’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Ubutwererane, General ( Rtd) James Kabarebe, bidafite ishingiro ahubwo rwibutsa ko ibihano ntacyo bizatanga mu gushaka umuti w’ ibibazo biri muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byashyizwe hanze na Guverinoma y’ u Rwanda ibinyujije muri Minisitiri y’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Ubutwererane,y’ u Rwanda ,ryagize riti” ibihano byafatiwe Umunyamabanga wa Leta James Kabarebe byafashwe na OFAC, ntibifite ishingiro. Iyo ibihano biza kuba bikemura amakimbirane Demokarasi ya Congo ,twakagombye kuba dufite amahoro kuva mu myaka myinshi ishize”.

U Rwanda kandi rwibukije ko kuva mu myaka itatu ishize ubwo imirwano yuburaga mu Burasirazuba bwa Congo umutekano w’ u Rwanda wagiye ubangamirwa n’ abagakwiye guhabwa ibihano ariko batabihawe. Ati” Muri bo harimo ingabo za Congo ( FARDC), zirwana zifatanyije n’ iza SAMIDRC ,ingabo z’ u Burundi,umutwe w’ Abajenosideri wa FDLR ,n’ abacancuro b’ Abanyaburayi( barimo 300 baherutse kunyuzwa mu Rwanda bajya muri Romania).”.

U Rwanda ruvuga ko kuba Umuryango Mpuzamahanga warakomeje kureba ibibazo by’ Akarengane gakorerwa bamwe mu Banyecongo bikorwa na Guverinoma ya Congo,byagiye byenyeza imirwano mu Burasirazuba bw’ iki Gihugu. Guverinoma iti” Intego y’ u Rwanda ni imwe gusa yo kwirindira umutekano ndetse no kwifuza ko habaho iherezo ry’ ubutagondwa muri Politiki ishingiye ku irondabwoko mu karere. Iki ni ikibazo cy’ umutekano w’ Igihugu,kandi ni cyo dushyize imbere Abanyarwanda bafite uburengenzira bwo kubaho mu mahoro,batikanga ibibazo by’ umutekano byaturuka muri Congo”.

U Rwanda kandi rwagarutse kuri ibi bihano ruvuga ko bidashobora kugira uruhare mu kuzana umuti w’ ibibazo by’ umutekano,amahoro n’ ituze bimaze igihe mu karere k’ ibiyaga bigari. Ruti” izi ngamba ziza nko kwivanga kw’ Amahanga mu nzira ziyemejwe n’ Abanyafurika ni iziza kurogoya no gutinza umuti w’ amakimbirane”.

U Rwanda wibukije Amahanga ko agomba gushyigikira no kubaha inzira z’ ibiganiro zahiswemo n’ umigabane wa Afurika mu gushaka umuti w’ ibibazo byo muri Congo ,zirimo imyanzuro iherutse gufatirwa mu nama yahuje Imiryango ya EAC na SADC kimwe n’ iy’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe , rwibutsa ko ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwagira icyo butanga kandi ko u Rwanda ruzakomeza kubushyigikira.

 

Ibi bije nyuma y’ uko Ibiro bya USA bishinzwe ibihano mu by’ ubukungu( OFAC_Office of Foreign Assets Control) bitangaje ko iki Gihugu cyafatiye i ibihano General ( Rtd) James Kabarebe ,usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’ Akarere n’ Umuvugizi wa M23 , Lawrence Kanyuka. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinja Gen( Rtd) James Kabarebe kugira uruhare mu buhuza bwa Leta y’ u Rwanda n’ umutwe wa M23 ,aho iki gihugu na cyo cyaguye mu mutego w’ ibinyoma by’ ibirego bishinjwa u Rwanda.

 

Related posts