Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Icyo nshaka ni amafaranga yange”_Madjaliwa yasubije Rayon Sports mu ihurizo rikomeye

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Aruna Moussa Madjaliwa uri mu mwaka wa kabiri mu ikipe ya Rayon Sports yasabye Rayon Sports ko yamwishyura imishahara y’amezi umunani imubereyemo niba bashaka ko ashyira ibirenge hasi agakina.

Ni Madjaliwa wishyuza Rayon Sports, mu gihe iyi kipe ivuga ko nta deni imufitiye ahubwo imufata nk’uwari warataye akazi muri ayo mezi kuko hari n’amabaruwa yagiye imwandikira mu bihe bitandukanye.

Amakuru avuga ko Ubuyobozi bwabwiye Madjaliwa wifuzaga kuba ahawe amafaranga make yo kwifashisha, agera kuri mlliyoni 1 Frw muri iyi Nyakanga [7], ko akorana imyitozo n’abandi ukwezi kwashira agahembwa nyuma y’amezi umunani avuga ko yavunitse ndetse atakira n’umushahara.

Uyu ufite inkomokomuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiyagaragaye ku mukino wa gishuti Murera yanganyijemo na Gorilla FC ku wa Gatandatu nyuma yo guhagarika imyitozo bivugwa ko yongeye kuvunika afite n’igisebe, gusa ntiyakigaragaza.

Ni ibyasembuye ndetse birakaza ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamuhaye imbabazi nyuma yo kumubura guhera mu Ugushyingo 2023 aho yavugaga ko yavunitse akajya kwivuza.

Madjaliwa yongeye kurikoroza ubwo yabwiraga Ikinyamakuru IGIHE ko nta kintu cyamubuza gukina muri iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru mu gihe yahawe amafaranga ye ahwanya n’amezi umunani ikipe imubereyemo.

Ati “Njye nta kibazo mfite, nta kibazo mfitanye na Rayon Sports, icyo nshaka ni amafaranga yanjye. Ni amezi umunani bamfitiye.”

Madjaliwa wageze muri Rayon Sports mu Mpeshyi ya 2023 avuye muri Bumamuru y’i Burundi imutanzeho miliyoni 24, ari ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yajyanye i Huye ku mukino wa gishuti yakirwamo n’Amagaju FC kuri uyu wa Gatatu, kimwe n’abandi bakinnyi bashya nka Niyonzima Haruna na rutahizamu w’Umunya-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior.

Madjaliwa avuga ko Rayon Sports imugomba imishahara y’amezi umunani!

Related posts