Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Icyikango cya Azam? Abakinnyi bashya ba APR FC batamuritswe mu matsinda ya CECAFA bitegwe mu mikino ya nyuma?

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC irangije imikino yo mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup ya 2024 idatsinzwe, bituma isohoka iriyoboye n’amanota 7/9; icyakora muri iyo mikino yose ntabwo iyi kipe yahinduye abakinnyi 11 babanzaga mu kibuga batarimo umukinnyi n’umwe mushya.

Kuva APR FC yahaguruka i Kigali yerekeza muri Tanzania kugera ku mikino ya mbere iyi kipe yatsinzemo amakipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania na El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo ndetse n’uwo yanganyijemo na SC Villa yo muri Ouganda, abakunzi ba “Gitinyiro” bari bategereje kubona abakinnyi babo bashya bamanuka mu kibuga.

Ni APR FC itarigeze ihinduka muri 11: Umunyezamu, Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude bari mu bwugarizi; Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ugendeye ku byatangajwe n’Umutoza, Darko Nović mbere yo guhura na SC Villa ubwo yatangazaga ko benshi mu bakinnyi ba Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] bashya b’abanyamahanga bayigezemo batinze kandi bakiri hasi mu bijyanye n’ingufu ku buryo batahita bahabwa umwanya wo gukina, ibi wabyumva.

Gusa wakibaza bisaba iminsi ingahe ngo umukinnyi abe yaruhutse kandi afite imbara.

Aha ni ho hava amakuru y’imbere avuga ko aba bakinnyi baba badakoreshwa kuko umutoza adashaka kubamurikira Azam FC bafitanye umukino mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League mu kwezi gutaha.

Ni Azam FC na yo ibarizwa mu Murwa Mukuru w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam muri Tanzania aho APR FC iri gukinira iyi CECAFA, aho bikekwa ko hari intumwa nyinshi za Azam FC ziri kwiga ku Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuva ku mihagurukire n’imyicarire.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira wo mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba kuri ubu uri kubarizwa muri Tanzania muri CECAFA, yahamirije KglNews iby’aya makuru: ko kudakinisha aba bakinnyi bifitanye isano rya hafi n’imikino ya Champions League APR ifitanye na Azam FC.

Ati “Ntimuzatungurwe no muri ½ ndetse na “final” [Mu gihe bayigeraho] badakoreshejwe kuko barabizi ko hari ingenza zitututse muri Azam [FC].” Imboni y’umusesenguzi.

Yongeyeho ati “Si ukuvuga ko abakinnyi batameze neza kuko mwabonye ko amasegonda make [Mamadou] Sy yakinnye kuri El Merreikh yahise atsinda igitego. Erega na bariya Banya-Ghana bombi [Richmond Nii Lamptey na Seidu Dauda Yussif] ntibigaragaje nabi hagati mu kibuga”.

Iyi Azam ni yo izahura na APR FC mu ijonjora ry’ibanze mu nzira irimo Pyramids FC bafitanye amateka muri CAF Champions League, aho umukino ubanza uteganyijwe taliki 16 Kanama 2024 muri Tanzania, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali taliki 18 Kanama 2024.

Richmond Nii Lamptey yakinishijwe ku mukino umwe, na wo yinjiyemo asimbuye!
Mamadou Sy ku mukino wa El Mirreikh yatsinze igitego ku mupira wa mbere yari akozeho!
Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif ntarabanza mu kibuga na rimwe muri APR FC!

Related posts