Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Icyateye abasirikare bakuru barimo Aba_ Colonel bateye umugongo FARDC bakisangira M23  cyamenyekanye gitungura benshi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gikomeje guterwa umugongo na bamwe mu basirikare barimo n’abo ku rwego rwo hejuru, nka ba Colonel batatu biyemeje kwifatanya na M23, bavuga icyabateye gufata iki cyemezo, n’intego bifuza kugeranaho n’uyu mutwe.Aba basirikare babitangarije YouTube Channel yitwa Mama Urwagasabo, mu kiganiro umunyamakuru wayo aherutse gukora ubwo yerecyezaga mu bice bigenzurwa na M23.

Col Josue Biyoyo avuga ko ubu ameze nk’umwana w’impinduramatwara, kuko yemeye kuza kwifatanya na M23 kugira ngo afatanye n’abandi kugarura amahoro amaze igihe yarabuze muri iki Gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ati Naje kugira ngo dushake amahoro, kugira ngo dukosore ibitagenda; birimo ivangura by’umwihariko iryimakajwe na Leta ikorera bamwe mu Banyekongo.”

Col Josue Biyoyo avuga ko yanigeze gufungwa n’ubutegetsi buriho kubera iyi ntego, akamara amezi icyenda afungiye ahantu habi cyane, ubundi akaza gufungirwa ku cyicaro gikuru cya FARDC.Ati Nyuma rero nafashe icyemezo cyo kuza gusoza intego kuko tugomba kugira ahantu hazaba habereye abana bacu mu gihe kizaza, aho bazaba bisanzuye.”

Col Baringene Sadam wahoze akora ku cyicaro gikuru cya FARDC, we avuga ko na we yaje gutanga imbaraga ze muri uru rugendo rwa M23 rwo kuzana impinduramatwara.Ati “Nanjye nazanye imbaraga zanjye ngo ntange umusanzu wo gushaka impinduramatwara.”

Muri aba basirikare kandi, harimo Col Niragire Karibu Shikafaru wahoze ayobora rejima ya 305 muri Kivu y’Epfo, akaba yarahisemo na we kuza guha imbaraga uruhande rushaka kurandura akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.Ati Ubu ndi hano kuko nari maze kubona ko abo nakoreraga nta rukundo bafitiye abantu, niyemeza kuza kwihuza n’ingufu ziharanira amahoro, kandi tuzazana amahoro.”

Harimo kandi Major Mpiriwe Muganza Frederic wari Umupolisi mu Gipolisi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakoreraga inshingano ze mu Mujyi wa Goma.Ati Igitumye ndi hano uyu munsi, ni ivangura ry’ubwoko rirenze urugero, noneho byajya kugera kuri ba bandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bikaba ikibazo, byajya kugera ku witwa Umututsi noneho bikaba ikibazo kiremereye, bene wacu bashiriye muri Gereza nta mpamvu.”

Maj Mpiriwe avuga ko kandi ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buri gukoresha umutwe wa FDLR muri uru rugamba rwo kurwanya Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo. Ati Kubona iyo Leta ifata abo bantu bavumwe FDLR kubera ibikorwa byabo, akaba ari bo baza kurwanya abo bantu barwanira uburenganzira bwabo, byarambabaje cyane, numva ko ngomba kuza gufatanya n’abandi muri uru rugamba.”

Cap. Yohodari Gandika wakoreraga umwuga wa gisirikare muri Sake, avuga ko na we icyatumye atera umugongo igisirikare cya Leta, ari amacakubiri yimakajwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, ndetse n’akarengane bukomeje gukorera Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.Ati Muri inite nabagamo, inka zaribwaga nkabona abayobozi banjye bankuriye ni bo babyihishe inyuma, barya inka z’abantu bitewe n’ubwoko bwabo.”

Cap. Yohodari Gandika avuga kandi ko ikindi cyamuteraga agahinda, ari ukubona uburyo FARDC yakoranaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukaba waranakomeje gukora ibikorwa bibi mu burasirazuba bwa Congo.Ati Natekereza ibyo bakora n’ibikorwa byabo, kandi nkabona barahabwa agaciro kundusha njyewe kandi ari njyewe uvuga mu Gihugu hagati.”

Avuga kandi ko mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo ivangura rikomeye, kuko harimo bamwe bafungwa bakanatotezwa bazizwa uko basa n’ubwoko bwabo.

Related posts