Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibyo wamenya ku nama idasanzwe muri APR FC iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 hateganyijwe inama idasanzwe yiga ku bibazo bimaze iminsi muri APR FC.

Mu ngingo nyamukuru zirigirwa muri iyi nama harimo imyitwarire y’Umutoza Adil Mohmed, Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza, Mupenzi Eto’o ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bugomba gutanga ibisobanuro by’ibihano byahawe umutoza n’uburyo byatanzwe.

Na none kandi byitezwe ko abakinnyi n’abandi bakozi ba APR FC bose bagomba kwibutswa imyitwarire n’indangagaciro bikwiye kuranga ikipe ya Gisirikare.

Biteganyijwe ko iyi nama iritabirwa n’abayobozi bakuru ba Gisirikare, abayobozi b’ikipe ndetse na bamwe mu bakozi ba APR FC.

Iyi nama igiye kuba nyuma y’indi iherutse kuba mu kwezi gushize k’Ukwakira, aho ubuyobozi bwa APR FC bwasobanuriraga abatoza bungirije n’abakozi b’iyi kipe ibijyanye n’ihagarikwa ry’Umutoza Adil Mohammed na kapiteni we, Manishimwe Djabel.

Umutoza Adil Erradi yakunze kumvikana yinubira imyanzuro ya APR FC kuko abona ko yahagaritswe mu buryo budakurikije amategeko ndetse akaba atiteguye kuba yagaruka muri APR FC; ngo ibibazo bye na APR FC bizakemurwa na FIFA.

APR FC iramutse ihamwe no guhagarika Adil mu buryo bunyuranyije n’amategeko yakwishyura agera kuri miliyoni 570Frws.

Related posts