Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibyo wamenya ku mwambaro mushya APR FC izaserukana kuri Simba Day

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ku mukino w’Umunsi w’Ibirori byahariwe kipe ya Simba SC muri Tanzania, izaserukana umwambaro mushya uzaba uriho abafatanyabikorwa ba RDB na n’ikompanyi ya Azam.

Kuri ubu APR FC iri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho itegerejwe mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024, ikina na Simba SC izaba yizihirijeho ibirori bizwi nka “Simba Day”.

Uyu munsi ni wo Ikipe ya Simba SC izamurikiraho abakunzi bayo abakinnyi bashya n’abasanzwe iba izifashisha mu mwaka w’imikino mushya, abafatanyabikorwa, abaterankunga, kumurika imyambaro y’ikipe, imishinga, ndetse n’intego ngari ziba zigiye kuranga ikipe mu mwaka wose.

Amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza ko kuri uyu mukino wakaniwe cyane Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izaserukana umwambaro mushya.

Ni umwambaro uzaba wanditseho ijambo “Visit Rwanda” imbere ahagana ku nda, mu gihe mu mugongo ariho hazaba hari Azam isanzwe ari umufatabikorwa wayo. Ni umwambaro nk’ibisanzwe uzaba uri mu mabara y’Umukara n’Umweru iyi kipe isanzwe imenyereweho.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Kanama 2024, ku isaha ya saa Kumi n’Ebyiri n’Iminota 30 [6:30PM]. Ni umukino wakaniwe cyane kuko amatike y’imyanya ibihumbi 60 yo muri Stade Nkuru ya Tanzania yitiriwe Benjamin Mkapa, yaguzwe akarangira mbere ho iminsi itatu.

APR FC izaserukana umwambaro mushya kuri Simba Day!

Related posts