Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Featured

Ibyo wamenya ku bwoko bw’abantu bagendera ku biti by’amahango ngo bataribwa n’inyamaswa z’inkazi

Banna cyangwa Banya ni ubwoko bw’abantu babarirwa mu bihumbi 47 batuye mu kibaya cya Lower Omo, hagati y’imigezi ya Weyto na Omo, ukaba n’umugezi wisuka mu kiyaga cya Turkana cyo muri Kenya, mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Ethiopia.

Ni ubwoko busa n’ububaho mu buryo bwa gakondo dore ko bubeshejweho ahanini n’imirimo y’ubuhigi, ubworozi buciriritse ndetse no kugisha amatungo bayimukana bitewe n’ahari ubwatsi butoshye.

Igitangaje kuri ubu bwoko ni amateka n’imibereho yabo byihariye bakesha ibyitwa “Beshitas” mu rurimi gakondo rwabo bisobanuye ibiti birebire by’amahango bagenderaho zimenyerewe mu myiyereko no kwishimisha mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika by’umwihariko Nigeria aho babigenderaho bisize amabara atandukanye cyangwa bambaye za masike mu masura [Masquerades].

Ku bwoko bwa Banna bwo hari indi mpamvu yihishe inyuma yo kugendera kuri bene ibi biti ndetse bakomora ku bisekuru byabo bya kera, nk’uko abasore bo muri buriya bwoko bagaragaye babisobanura mu mashusho yacicikanye ku rubuga rwa X [rwahoze rwitwa Twitter] bavuga.

Bavuga ko bagendera kuri biriya biti bifite amahango “mu rwego rwo kwirinda gusagarirwa n’inyamaswa z’inkazi nk’inzoka, ingwe, imbwebwe” n’izindi nyinshi bahura nazo mu gasozi aho baba bagiye kuragira amatungo yabo.

Hagati aho ariko, mu bwoko bwa Banna kimwe n’ubwa “Agere” bwo mu gace ka Yoruba ho muri Nigeria iyo bagize ibirori n’imihango imwe n’imwe habaho imyiyereko, aho abasore bakiri bato bifashashisha ibyo biti by’amahango ndetse bisize amabara y’umweru mu mirongo itambitse ituma bagaragara nk’imparage mu rwego rwo gushimisha ababareba.

Si umuntu ubonetse wese ugendera kuri ibi biti by’amahango mu birori kuko bikorwa n’abasore bakiri ingaragu. Ikindi kandi kugendera kuri ibi bikiresho bisa ubuhanga, ubunararibonye ndetse n’ubushobozi bwo guhagarara nta mususu.

Bisaba kandi n’imbaraga z’umubiri kuko umuntu aba ari muri metero runaka z’ubujyahejuru kandi usabwa kurira ukagerayo.

Related posts