Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibyo wakora byose dore amabanga 5 Karundura abagore bahisha abagabo babo. Urasanga aribyo cyane

Buri muntu burya agira amabanga ye, kandi ni byiza kumenya kubika ibanga ryawe neza. Gusa mu rukundo nta banga ryagakwiye kuba hagati y’abakundana nubwo muri rusange usanga hari ibintu abagore bahisha abagabo babo nk’uko hari ibyo abagabo nabo bahisha abagore babo.

  1. Bagerageza kwereka umusore ubakunda ko hari n’abandi bagabo cg abasore bahari kugirango batangize intambara yo gufuha.

Abagore n’abakobwa bazi gukoresha intwaro yo gutuma umusore cg umugabo ubakunda afuha. Ibi hari abagore babikora bagamije ko umugabo cg umusore igihe ari gutereta nabona ko hari n’abandi bamukunda cyane arusheho gushyiramo akabaraga. Abagore bazi ibanga riri mu gutuma umugabo amenya ko uri umugore cg umukobwa ari gutereta atapfa kwigarurirwa n’umusore uwariwe wese ku buryo bworoshye.

  1. Bazi kubaka ubwiza mu gihe gitoya

Abagore ni abahanga mu gukoresha amavuta, n’ibindi birungo mu buryo bwa gihanga bakiyongerera ubwiza cyangwa bakabunoza. Ubu buhanga buha abatari bacye kwiha indi sura n’ubwiza bibafasha kwigarurira umutima w’umusore cg umugabo yihitiyemo.Guhera ku buhanga mu kwisiga, mu kwiyogosha no mu kwiyitaho bazi neza ko bishobora kubafungurira imiryango mu mitima y’abagabo cg abasore babashigukiye mu gihe gitoya.

  1. Abagore ntibakunda amafaranga y’abagabo

Abenshi mu bagabo bibwira ko abagore baba bashishikajwe n’amafaranga y’abagabo gusa siko iteka biba bimeze.Ntago abagore bose baba bashaka amafaranga y’abagabo gusa muri rusange abagore icyo bakunda ni ukugira ubwigenge, gutunga ibintu byabo, kwiberaho ubuzima bwabo butagengwa n’abagabo.Burya umugore cg umukobwa ashobora guhangayikishwa n’uko ubuzima buzagorana nakwihebera kandi azi ko utazabasha kwita kubyo urukundo rwanyu rucyeneye bifitanye isano n’amafaranga,impamvu ikomeye ituma umugabo cg umusore udafite amafaranga gukundana bimugora cyane.

  1. Burya nabo bagira amatsiko

Benshi bibwirako abagore badakunda kuvuga cyane cyane ku nshuro ya mbere musohokanye. Umukobwa mwasohokanye akenshi akwereka isoni, kwigengesera cyane mubyo avuga no kukwereka ko ahisemo kwicecekera. Ibyo ntago ari ukuri kuko burya abagore kuva ku munsi wa mbere baba bashaka kumenya uwo muntu uri kubatereta ni muntu ki? Abagore baba bashaka kumenya ukuri kose kuntu ubifuzaho urukundo, kumenya niba barigeze bakunda mbere , icyatumye urukundo bakunze mbere rudakunda.

  1. Niyo yaba mwiza kajana nta mugore ubura icyo adakunda ku mubiri we

Hari umugore cg umukobwa witegereza ukabona neza neza ko ari umuziranenge ko ku mubiri we byose bitunganye. N’uwo ureba umeze atyo, mwiherereye mukaganira yakubwira ko hari ibimubangamira mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.Ashobora kuba ateye neza ariko akakubwira ko adakunda intoki ze, ko adakunda ikirenge cye, ko ibitsi bye atabikunda, ko amenyo ye, ko mukanwa he,….n’ibindi yakwibwirira akakubwira ko bitamushimishije, niyo mpamvu rero uko ubishoboye kose, umukobwa mukundana jya wibuka kumubwira ko ari mwiza.

Related posts