“Ibyo unyuramo byose bikuremereye ntibigukure umutima, Chorale Louange yagarutse ku mbaraga z’Imana mu ndirimbo nshya yise “IMANA ISHOBOYE.”

 

Chorale Lounge ibarizwa mu itorero rya ADEPR, Paruwase ya Gasave mu itorero rya Gatsata ryo mu rurembo rw’umugi wa Kigali yongeye guhimbaza ibigwi by’Uwiteka mu ndirimbo yabo nshya yitwa “IMANA ISHOBOYE” inagaruka ku rugendo rwayo rw’imyaka 25 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa.

Ni indirimbo yiganjemo ubutumwa bushishikariza abantu kwiringira Imana kuko nta kintu na kimwe kiyinanira bityo ko ari iyo guhangwa amaso no kwizerwa.

Hari aho baririmba bati: “Ibyo unyuramo byose bikuremereye ntibigukure umutima, amaso y’Uhoraho ahora kuri twe humura, komera, ntutinye.” Aha niho bahera bakangurira abantu kuyigandukira, kuyisenga no kuyizera.

Chorale Louange ifite amateka akomeye cyane aho yatangiye mu 1988 ari ishuri ryo ku cyumweru ry’abana nyuma yaho igenda ikura kugeza ubwo mu mwaka w’i 2000 yafashe iri zina. Kuva ubwo yatangiye gukora imirimo y’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Usibye kuba imaze  igihe ishyize hanze Album y’indirimbo 10 tutibagiwe n’iyi yindi imaze umunsi igiye hanze, iyi Chorale inibanda mu mirimo yo gufasha abantu by’umwihariko abarwariye mu bitaro aho basuye abarwayi batandukanye mu bitaro bya CHUK mu myaka ya 2008 kugera 2019, nubwo iki gikowa cyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Gusa ibikorwa byo gufasha abababaye ntibyarangiriye aha kuko nyuma yaho yatangije umushinga yise “GIRA NEZA” wafashije abatishoboye ubagurira amatungo magufi unabishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi wa Chorale Louange, KABARISA Vianney ashimira byimazeyo abaterankunga babafasha muri ibi bikorwa binyuze mu mushinga “GIRA NEZA” aho avuga ko babaha inkunga irenga 90% y’ibyo bifashisha kugira ngo iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye kigende neza.

Uyu ni umushinga umaze kugirira akamaro abantu benshi aho mu matorero ya Rulindo ahitwa i Muhondo hatanzwe ihene 15 abarenga 100 bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza naho mu Karere ka Nyagatare hatangwa ingurube zirenga 25 naho abarenga 200 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza. Ibi byose byagiye bikorwa bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze.

Mu rwego rwo guteza imbere iyi chorale, kuri ubu ifite n’umushinga wa “STUDIO PRACTICE” igamije kunonosora imiririmbire ikaba ari naho bakorera ibikorwa byo gutegura. Inafasha kandi abayigana ku giciro kidahenze

Chorale Louange imaze kugira abanyamuryango bagera kuri 75 bitabira ibikorwa bijyanye n’uyu murimo w’ivugabutumwa.

Chorale Louange irateganya kongera gusoha izindi ndirimbo zitandukanye zose zigaruka ku mirimo y’ Imana igenda ikorera abakunzi bayo.

 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHORALE LOUANGE YISE “IMANA ISHOBOYE.”