Ibyo umusore yakoreye umukobwa wa mwanze bikomeje gutera benshi agahinda ,nawe yasabiwe igihano kiruta ibindi

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho akomeje gutera abantu benshi agahinda no kutemeranya, agaragaza umusore warohamishije umukobwa muri pisine amuziza ko yamwanze.Mu mashusho yasakaye, uwo musore agaragara avuga amagambo yerekana ko yari yiteze ko umukobwa azamusokokana, ariko bikarangira amwanze. Uwo musore yamubwiye amagambo akakaye ati: Siwanyanze? Ubwo wari uziko nagusokanye!” Nyuma y’ayo magambo, ahita amufatira ku ngufu amurohamisha mu mazi ya pisine.

Umukobwa we agaragara atakamba cyane, asaba imbabazi mu ijwi ririmo gutaka ati: Oya, oya, mbabarira!” Ariko ibyo ntibyabujije umusore gukomeza kumusunikira mu mazi.Iyi video yahise icicikana ku mbuga nkoranyambaga, benshi bayibonye bagaragaza kutishimira icyo gikorwa cyuje urugomo, bavuga ko ari urugero rubi rwo guhohotera no kwambura umuntu uburenganzira bwe bwo guhitamo uwo akunda.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye basabye inzego z’umutekano, by’umwihariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira icyo gikora kuri uwo musore. Bamwe bavuze ko ibikorwa nk’ibi bigomba gufatwa nk’ibyaha byo guhohotera ndetse no gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Kugeza ubu nta makuru aratangazwa ku bijyanye n’aho ibi byabereye cyangwa niba uwo musore yamaze gufatwa. Gusa ibikorwa nk’ibi byakomeje kuvugwaho cyane, abenshi basaba ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse bwo guhashya ihohoterwa rishingiye ku gufata ku ngufu cyangwa ku kubuza umuntu ubwisanzure mu by’urukundo.