Umusore w’imyaka 25 witwa Tuyubahe Danny yasanzwe mu mugozi yapfuye nyuma yo kugerageza gushaka guca Se umubyara ururimi.Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025 biberera mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Kabatwa Akagali ka Cyamvumba Umudugudu wa Murambi
Uwahaye amakuru Itangazamakuru yavuze ko uyu musore yarasanzwe agira ingeso yo gukora kora hakaba hari ubwo iwabo bajyaga gusenga bagasanga ibyo basize mu rugo bitagihari ariko bagaceceka.
Ku Cyumweru nibwo Se ubyara uyu mwana witwa Bizimaba yamucunze kuko yaraziko yagiye gusenga abona amagare ajya iwe ajya gupakira ibireti bari basize mu rugo, yagiyeyo abajije umuhungu we impamvu bagiye kubijyana ahita amusingira aramuniga amufata ururimi ashaka kuruca .
Umugabo yavugije unduru abaturanyi barahurura baramufara bamujyana Kwa muganga, mu kugaruka nibwo basanze uwo musore yimanitse mu mugozi mu nzu babagamo.Bizimaba ubyara uyu musore arembeye ku bitaro bukuru bya Gisenyi.
