Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibyo ugomba kumenya ku mukino wa Rayon Sports na Gorilla FC, Ese amahirwe ya Gikundiro yo gutsinda angana ate???

Uyu munsi ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wayo wa Kabiri wa shampiyona , ni umukino iraba yakiriwe na Gorilla FC Kuri sitade ya Kigali Pele stadium.

Ibyo ugomba kumenya mbere yuko uyu mukino uba, ikipe ya Rayon Sports yatsinze umukino wayo wa mbere aho yari yasuye Gasogi united umukino urangira ari ibitego 2 -1. Kurundi ruhande Gorilla FC nayo yari yerekeje i Rubavu ihakura inota 1 mu mukino yari yasuyemo Etincelles FC.

Rayon Sports na Gorilla FC bamaze gukina imikino 4 muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon sports yatsinze imikino 2, Gorilla itsinda 1 banganya 1. Muri iyo mikino habonetsemo ibitego 8, Rayon sports yinjije ibitego 4 na Gorilla FC yinjiza 4.

Umukino uheruka guhuza aya makipe Rayon Sports yababajwe bikomeye na Gorilla FC, ni nyuma yaho Rayon Sports yari yatangiye gutekereza ko yatwara igikombe cya shampiyona ariko Gorilla byarangiye ibatsinze ibitego 3-1, inzozi z’igikombe zihita ziyoyoka.

Perezida wa Gorilla FC Mudaheranwa Hadji yahoze ari umufana wa Rayon Sports gusa kuri ubu ibintu byahinduye isura kuko uko bahuye abashaka kuyibabaza.

Kuruhande rw’abatoza Umutoza wa Rayon sports YAMEN ZELFANi niwo mukino wa mbere wa shampiyona araza kuba ahuyemo na Gorilla FC, naho Gatera Moussa wa Gorilla we ni umwe mu batoza bakunda kugora Rayon Sports.

Aya makipe yakinnye umukino wa gicuti mbere y’uko iyi shampiyona itangira, umukino warangiye ari igitego 1-1. Abakinnyi bagomba kwitegwaho gukora ikinyiranyo muri Rayon sports Joakim ojera, Youssef Rahrb, Ruvumbu na Charles Bbale. Muri Gorilla Adeaga Adeshola Johnson na Iradukunda Simeon ni bamwe mu bitezwe.

Nubwo Gorilla FC ari imwe mu makipe agora Rayon Sports uyu munsi amahirwe yo kuyibuza amanota 3 ari hasi. Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona Rayon Sports izakira Amagaju FC naho Gorilla FC izaba yasuye Muhazi United.

Related posts