Ibyo Perezida Tshisekedi yatangaje byantunguye Abanyekongo bose barumirwa ,uko yabikoze bikomeje kugenda bibabaza benshi

Perezida Félix Tshisekedi,Kuri uyu wa Gatandatu, mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba mu Bubiligi i Buruseli,  yatangaje ko atizigera na rimwe yemera kugirana ibiganiro n’abo yise “intumwa z’ababateye”.Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imbere y’Abanyekongo baba mu Bubiligi, yamaganye kandi icyo yise itekinika ku bijyanye n’umuhamagaro w’ibiganiro hagati y’Abanyekongo nyuma yo gusobanura impamvu yasabye Perezida Kagame gufatanya kuzana amahoro nubwo u Rwanda rwagaragaje ko ari ukwigira nyirarureshwa.Ati: “Nahereje ukuboko uhagarariye ingabo zitera Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugirango ntange umugabo imbere y’Isi yose, kubera ko hashize igihe ari intambara ziba mu rwego rwa dipolomasi ntabwo wenda buri gihe muba mubizi….hashize igihe batugira, twe abatewe, nk’abashaka intambara, mu gihe ari twe twashotowe kandi dufite uburenganzira bwo kwirwanaho. Muri ubwo burenganzira bwo kwirwanaho ariko, bakomeje kutwerekana nk’aho tudashaka amahoro dushaka intambara. rero njyewe nashatse kwereka Isi yose ko atari byo ari twe ba mbere bashaka amahoro….mwebwe ubwanyu mwumvise igisubizo….nababwira rero ko twashoboye gushyira ahagaragara abihishe inyuma y’iri tekinika..”Yakomeje agira ati: “Iri tekinika (manipulation) riri no mu gihugu imbere. Abavuga ibiganiro kandi bakagaragaza ibintu mu buryo bwabo, bavuga ko tudashaka ibiganiro. Yego, ntabwo dushaka ibiganiro nka biriya. Turashaka ibiganiro hagati y’Abanyekongo bose barwanya ubu bushotoranyi.”Félix Tshisekedi yongeyeho ati: “Gusa icyo nsaba aba bantu ni ukubanza kuvuga neza uwadushotoye neza no kumwamagana. Nibwo dushobora kuvuga ko ari abanyagihugu bakunda igihugu. Ntabwo tujya mu biganiro n’intumwa z’abaduteye. Iyo bageze ku meza y’ibiganiro, bavugira gusa inyungu z’abaduteye. Sinshobora kubikora, keretse nibankuraho, nibanyica, ariko igihe cyose nzaba nkiriho, ntibizabaho.”

Tshisekedi kandi yanenze ibiganiro byabanje byagiye birangira habayeho kuvanga ingabo.Yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu tugifite ibibazo. Ibi binyoma byose bise ibiganiro byarangiye habaye kuvanga ingabo, ndavuga ko bitazongera ukundi. Ndashaka ko tuganira ku bibazo by’igihugu, ntibivuze ko bigomba kurangira habayeho kuvanga. Twinjiza mu nzego zacu abantu bafite ubwenegihugu buteye amakenga, ibintu nk’ibyo.”Ibi byatangajwe mu gihe Perezida Tshisekedi aherutse gushinga itsinda ry’abaminisitiri bashinzwe gukorana n’amadini mu rwego rwo gutegura ibiganiro hagati y’abanyagihugu. Inshingano z’uru rwego ni uguhuza no guteza imbere gahunda yateguwe na CENCO, ECC, n’andi mahuriro y’amadini, mu rwego rw’amasezerano mbonezamubano agamije amahoro n’imibereho myiza. ”Ibi biganiro byari byemeranyijwe nyuma y’ibiganiro byabaye muri Kamena 2025 hagati y’umukuru w’igihugu n’abayobozi b’amadini, bigamije kwinjiza imigambi y’amatorero muri gahunda y’ibiganiro hagati y’abanyagihugu Félix Tshisekedi asa nk’aho atagikozwa.