Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibyo Manishimwe Djabel yicuza atagezeho ari mu ikipe ya APR FC.

Kuwa kabiri tariki ya 15 Kanama nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yasubukuye  imyitozo nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Burundi gukina umukino wagicuti, ni imyitoza  yagaragayemo Manishimwe Djabel wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya APR FC, gusa kuri ubu iyi kipe ikaba yaramutije muri Mukura mu gihe kigera ku mwaka.

Ubwo imyitozo yari ihumuje, uyu musore yaganiriye n’itangazamakuru, agaruka ku buzima arimo mu ikipe ya Mukura ndetse nuko yarabayeho mu ikipe ya APR FC.

Abajijwe ku kuba yaravuye muri APR FC niba anyuzwe n’ibyo yakozeyo, Djabel yemeje ko hari akazi atasoje neza.
Yagize ati: “Ntabwo muri APR FC intego zanjye zose nazigezeho, hariho ibintu bitagenze neza, nk’ikintu cya mbere nagiye muri APR FC nifuza gutwara ibikombe bya shampiyona ariko nifuza ko ikipe yagera no mu matsinda y’imikino Nyafurulika nk’uko nari mvuye muri Rayon Sports narabashije kubigeraho.”

Manishimwe Djabel yageze muri APR FC mu 2019 avuye muri Rayon Sports nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Djabel yakomeje avuga ati nerekeza  muri APR FC numvaga gukina amatsinda ari intego zanjye, ndetse bikaba byiza bikozwe nabana  b’abanyarwanda gusa kuko byari gutuma abanyarwanda hari urwego tuvaho tukajya ku rundi.
Rero icyo kintu ni cyo ntekereza muri APR FC cyananiye mu ntego nari mfite muri APR FC.”

Igikombe cya shampiyona APR FC iheruka Manishimwe Djabel yari Kapiteni wayo, gusa akaba atarabashije gukina imikino myinshi kubera kutumvikana n’uwari umutoza w’iyi kipe

Kuri Manishimwe ngo kuba atarakinnye imikino myinshi Umwaka washize w’imikino biri kumugiraho ingaruka nyinshi kuko kuriwe yakabaye Ari gukina hanze y’igihugu cy’u Rwanda ariko bikaba bitarakunda ariko yizeyeko Ikipe ya Mukura Victory Sports izamufasha kubigeraho.

Related posts