Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda kuri FC Pyramids

Amasaha arabarirwa ku ntoki kugira ngo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 muri Stade Nationale Amahoro kuva saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yo mu Rwanda yakire FC Pyramids mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ni umukino abenshi bavuga ko uza kuba uri mu ishusho nshya. Aya makipe si ubwa mbere agiye guhura kuko n’umwaka ushize w’imikino yahuriye ku rwego nk’uru birangira Pyramids FC isezereye APR FC ku giteranyo cy’ibitego 6-1.

“Amatsinda” amaze kuba intero akaba n’inyikirizo muri iyi kipe yambara Umukara n’Umweru. Kuri ubu uru rugamba rukomereje imbere y’Abanya-Misiri bashinzwe muri 2008 ishingirwa ahitwa Beni Seuf, ishingwa yitwaga Al Assiouty Sport izamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri muri 2014 gusa ntiyahatinda kuko yahise yongera ikamanuka mu cyiciro cya kabiri, yongeye kuzamuka muri 2017.

Gusa mu myaka itatu ishize [2021-22, 2022-23, 2023-24], Pyramids FC yabaye iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona, yitabira CAF Confederations Cup inshuro ebyiri hose iviramo muri 1/4 ndetse yitabira CAF Champions League umwaka ushije gusa iviramo mu matsinda; igihe gito itsinze APR FC.

Ibyo APR FC ikwiriye kwirinda ku mukino yakiramo Pyramids niba ishaka kujya mu matsinda ya CAF Champions League  

Mbere na mbere APR FC imaze kumenyerwa cyane ko idatsindirwa mu rugo mu marushanwa nyafurika mu myaka ya vuba aha. Ni umwimere idakwiye kuvaho uyu munsi; ukayibera impamba mu Misiri.

Uretse iki, Abakinnyi ba Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] ntibagomba gutwarwa nuko iyi kipe yazamuye agahimbazamusyi kagera ku bihumbi 3 by’Amadorali mu gihe basezerera Pyramids FC.

Ni inyongera yo hejuru kuko APR FC mu mukino wa Azam FC basezereye mu ijonjora rya mbere, abakinnyi bari babonye imbumbe y’agahimbazamusyi k’Amadorali 500.

APR FC kandi igomba kwirinda ko Pyramids ica itanaho hagati yayo n’abafana bayo bararitswe ku bwinshi. Gukuraho itumanaho ni ugutangira umukino ititwara neza; ibica intege abafana bayo bityo icyari intwaro ntikibe kigifashije.

Abakinnyi ba APR FC bose uko ari 26 bameze neza nk’uko byagaragaraye mu myitozo ya nyuma bakoze yewe no kugera ku Munya-Mauritanie, Mamadou Sy n’Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila bombi bari mu makipe y’Ibihugu byabo bagarutse, icyizere ni cyose nk’icyo bahoze bafite ubwo basesereraga Azam FC bayitsinze ibitego 2-0 i Kigali.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC aganiriza abakinnyi!

Related posts