Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibyo abakobwa bose bo kuri iyi Isi baba bifuza ku basore bakundana nabo byamenyekanye umuhungu utabyujuje bagiye kujya bamujugunya mu bisheke

 

Abahanga mu rukundo bakoresha ijambo rivuga ngo ‘Urukundo ni ikintu cyiza’ (Love is a beautiful thing). Mu by’ukuri ntabwo wakwemeza iyi nteruro nk’ukuri utarakundwa cyangwa ngo ukunde by’ukuri. Abakobwa rero baba bifuza gukundwa cyane kandi bakabyerekwa. Musore dore ibintu uzitaho ubundi ukaba umuhaye gutuza.

Dore bimwe muri ibyo bintu bigera kuri 7 abakobwa bose baba bifuza guhabwa no gukorerwa n’ abo bakundana nabo

Kumuhobera umutunguye. Abakobwa benshi bakunda guhoberwa bitunguranye. Bakunda gufatwa mu maboko y’uwo bakunda cyane. Musore, menya aka kantu kandi ujye ugakora iteka.

Ubutumwa bwa mu gitondo n’ubwa nijoro bumwifuriza ijoro ryiza. Abakobwa kimwe n’abadamu bifuza kwerekwa ko bakunzwe kandi bitaweho, niba umukunda rero azagusaba kumuba hafi no kumukorera igitondo cyangwa umugoroba. Uyu mukobwa mukundana, mwereke ko umukunda, ubicishe mu butumwa bugufi cyangwa akandiko ka mugitondo no mu butumwa bwa nimugoroba mbere y’uko ajya mu buriri.

Gutereta umukobwa mwiza kandi w’ umunyabwenge uri umukene ni nko kotsa ikigori kwitoroshi

Kuganira bigiye kure. Umubano ukomeye, uba warakomejwe na ba nyirawo. Uwo mubano uba warakomejwe n’abantu bawubamo. Kuganira bigiye kure, bikomeza umubano w’abantu babiri kandi ugashikama. Iyo wowe musore uteruye ikiganiro gishikamye, umukobwa abona ko afite umusore koko.

Kwifotozanya. Abakobwa bakunda kwifotoza n’ubusanzwe, rero abakobwa bose bakunda kwifotozanya n’abo bakunda cyane.

Mubwire impamvu umukunda. Iteka mwibutse impamvu umukunda, abakobwa barabikunda cyane, bakunda kwibutswa ko bakundwa n’impamvu bakundwa.

 

Impano nto. Musore genera umukobwa mukundana impano nto mu gihe runaka. Mwereke ko umukunda kandi umwitayeho. Mube hafi mutubazo duto n’ibinini kuko we abifata nk’impano idasanzwe.

Mugire nyambere muri gahunda zawe. Niba ukunda umuntu mugire uwa mbere, mushyire imbere y’ibindi byose. Abakobwa bakunda kugirwa nyambere. Niba uri uwa nyawe k’uwo mukundana, mugire nyambere.

 

Related posts