Ibyo abafana ba Rayon Sports bakoze ku mukino wa Pyramid FC bikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga

 

Abafana ba Rayon Sports amashusho yabo akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma y’ uko bagaragaye ku mukino wa APR FC yahuyemo na Pyramid FC iyi kipe y’ ingabo z’ igihugu ikaza gutsindwa ibitego 2_0 maze abo bafana bakaza kurengwa n’ ibyishimo.

Ibi byaje nyuma y’ umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01/10/2025, nyuma y’umukino APR FC yatsinzwemo na Pyramids FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye hano mu Rwanda.

Ubwo umukino wahuje APR FC na Pyramids FC wabaga, muri Kigali Pele Stadium abafana ba Rayon Sports bari benshi cyane ndetse barimo gufana cyane Pyramids FC bijyanye nuko APR FC byari byahuye isanzwe ari umucyeba w’igihe kirekire.

Abafana ba Rayon Sports bishimiye cyane ibi bitego bya Pyramids FC byose byatsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku munota wa 49 ndetse n’uwa 86. Nyuma y’uyu mukino abafana bakomereje ibyishimo mu muhanda.

Abari mu muhanda uva kuri sitade ya Kigali Pele werekeza mu mujyi uciye Mu biryogo, babonye abafana ba Rayon Sports benshi mu muhanda ndetse baririmba indirimbo zintena cyane APR FC yari yatsinzwe uyu mukino.Nubwo abakunzi ba Rayon Sports ibi babikoze baje basa n’abasubiza ibyo abakunzi ba APR FC bakoze ubwo Singida Black Stars yatsindaga Rayon Sports ikayisezerera muri CAF Confederations Cup ku giteranyo cy’ibitego 3-1.Umukino wo kwishyura uzahuza APR FC na Pyramids FC tariki 5 Ukwakira 2025. Ni umukino uzabera mu gihugu cya Misiri kuri sitade ya Pyramids FC iherereye i Cairo. APR FC irasabwa gutsinda nibura ibitego 3-0 kugira ngo ibashe gukomeza mu kindi cyiciro.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/KGLNEWS