Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ibyihishe inyuma y’isibwa ry’indirimbo ya The Ben kuri YouTube .

Indirimbo yagarutse kuri YouTube

Nyuma y’amasaha make indirimbo ya The Ben isibwe kuri YouTube channel ye, nyuma yo kuregwa na company ya Drone Skyline gukoresha amashusho yabo batabifitiye uburenganzira, ubu indirimbo yamaze kugarukaho.

Ku mugoroba wo ku wa 1 taliki ya 25 Ukuboza 2023 nibwo byagaragaye ko indirimbo ni forever ya The Ben yamaze gusibwa ku rubuga rwa YouTube aho byagaragaye ko baba barakoresheje amashusho yafashwe n’indege za company ya Drone Skyline nta burenganzira babiherewe.

Mu ibaruwa The Ben yanyujije Ku rukuta rwe rwa Instagram, yasobanuye ko we nta kibazo afitanye n’iriya company ko ibintu byose yakoze bagiranye amasezerano ndetse yizeza abakunzi be ko we n’ikipe ye bari kubikora ndetse indirimbo iragarukaho mu gihe gito.

Nyuma y’amasaha make indirimbo yongeye guhita igarurwa kuri uru rubuga rwa YouTube ndetse igarukana n’umubare wabari bamaze kuyireba barenga Miliyoni.

The Ben utashatse kugira byinshi abivugaho, yavuze ko byasabye kwishyura amafranga nubwo atigeze yifuza gutangaza umubare w’ayo yatanze gusa yavuze ko ikibazo cyabaye ari uko uwabafatiye amashusho yakoresheje Aya Drone Skyline atabibasabiye uburenganzira bituma iyo company ibarega.

Amashusho agaragaza nyungwe indirimbo iri gutangira akaba ariyo baregwaga gukoresha batabifitiye uburenganzira.

Si ubwa mbere The Ben ahura niki kibazo kuko no mu mwaka 2016 ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo Habibi, nabwo yashinjwe gukoresha amashusho y’abandi atabyakiye uburenganzira.

Related posts