Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ibyiciro by’urukundo buri muntu anyuramo uko yaba ameze kose

Mu buzima bwa muntu abantu benshi banyura mu bwoko 3 bw’urukundo kugira ngo babe baba abagabo cyangwa abagore buzuye.

Buri wese ahura n’abantu batatu mu rukundo uwa kane akaba ari we babana! Harimo urumeze nk’urw’Abamalayika!Burya mu buzima hari ibice bitatu bibaho mu rukundo, ariko umuntu abinyuranamo n’abantu batatu. Bashobora kurenga batatu, ariko baza mu byiciro bitatu.Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru Words Of Jay, tugiye kugaruka ku bice bitatu bibaho mu rukundo, ariko nanone iravuga ku cya kane, uretse ko cyo kidakunze kuba ku bantu benshi.

Igice cya mbere ni urukundo rwo mu bwana.

Uru rukundo abenshi barwita urukundo rwa mbere (first love), rukaba ruza mu gihe umwana aba atangiye kugera mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, aho umukobwa aba ageze igihe cyo kujya mu mihango n’umusore ageze mu gihe cyo kwiroteraho.Uko urukundo rwo mu bwana rwaba rwaraje kose, icyo ruhurizaho ni uko ruba ari rwiza, rurangwa no kwitanaho, rumeze nk’urw’Abamarayika, kuko rubamo ukwihanganirana gukomeye, ugusaba imbabazi ku kantu kose, no guhana impano kuri bamwe.

Abana benshi bari gukundana mu rukundo rwa mbere usanga badakoranaho cyane, batinya gusomana no gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa ntibikuyeho ko hari n’abakura bagatangira

Igice cya kabiri ni umukunzi w’iraha no kwisanzura

Uyu mukunzi aza mu gihe uwo mu cyiciro cya mbere agiye. Urujyamo aba yifuza kubona ibyo atabonye ku wa mbere cyangwa yumva yararambiwe urukundo rwa mbere. Abenshi barashukwa, bakarujyamo kubera ibitekerezo by’abandi bantu.Bamwe muri bo, ni ukuvuga abanzwe, baba bagiye mu rukundo bizeye ko ruzabahoza amarira, kuko urwa mbere ruba rugiye. Icyakora uru rukundo rubamo byinshi. Umuntu arubabariramo, akarwigiramo kubabarira kandi abenshi baba bumva ari rwo ruzabageza ku kubaka umuryango.

Igice cya gatatu ni umukunzi mupanga kubana

Uyu mukunzi uba uvuye muri benshi watendetse, cyangwa akaba aje nyuma ya babiri bakubabaje, uba wumva ari we muzabana. Akenshi bikunze kubaho ku bantu bafite ibikenewe ngo babane cyangwa ababiganiriyeho neza.Uru ni rwo rukundo rwa nyuma cyangwa umuntu wa nyuma wo mu cyiciro gifatwa nk’icya nyuma abenshi banyuramo. Iyo uru rukundo rurangiye, ntirugere ku ntego yo kubana, abenshi bahita biheba, bakumva batazongera gukunda.

Nubwo bimeze gutyo ibi tuvuze haruguru si ko bigenda kuri buri wese. Hari abashobora kubana bakiri mu rukundo rwa mbere, hari ababana bari mu rukundo rwa kabiri, cyangwa bari mu rukundo rwa gatatu. Urwa kane ntirukunze kubaho, ariko muri rusange abantu benshi babana bari mu rukundo rwa gatatu.

Related posts