Kuri uyu wa 2 tariki 09 Mutarama 2024, nibwo hagaragajwe ibyavuze mu Ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda mu ntara y’Amajyepfo yatangijwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo , Kayitesi Alice.
Iyi nama ikaba yarigamije kugaragaza ibarura rusange ryari rikubiyemo imibare y’ibanze cyane cyane imibare y’abaturage n’uburyo babayeho mu ngeri zitandukanye n’umubare w’ingo.
Mu bitabiriye iyi inama harimo umuyobozi ushinzwe ibarura ku rwego rw’igihugu, abayobozi Njyanama mu turere tugize intara y’amagepfo, abayobozi b’uturere ndetse n’abatumirwa.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yishimiye ko iyi nama yabaye ku rwego rw’intara ngo kuko bitari bisanzwe bikorwa bikaba byari bisanzwe bitangazwa n’itangazamakuru cyangwa ku rwego rw’igihugu muri rusange.
Guverineri yakomeje asaba abayobozi b’uturere ndetse n’abayobozi Njyanama b’uturere gukomeza kwesa imihigo biyemeje.
Iyi mibare yavugwaga, ikaba yaragaragajwe mu kwezi kwa 08 /2022 akaba ari inshuro ya gatanu ibaye ku rwego rw’igihugu, ikurikira iyabaye muri 1978, no 1991, no 2002 ndetse 2012.
Iyi mibare kandi yagaragajwe mu buryo burambuye aho yafashije abayobozi gusobanukirwa imiterere y’abaturage mu mibare, bibaha guteganya neza gukemura ibibazo byabo hashingiwe ku kuri nyako
Ikaba yasojwe abayitabiriye bungurana ibitekerezo.