Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ibyari ugucyocyorana n’abanyamakuru Umutoza Adil yabihinduye Kwifatira abakinnyi kugakanu. Ese byagenze gute muri Nyamukandagira mukibuga? soma inkuru irambuye!

Umwaka ushize w’imikino waranzwe n’udushya twinshi ariko twari twiganjemo utwakozwe cyangwa utwakorewe umutoza wa Nyamukandagira mukibuga. uyumugabo wagiye ugaragaza umujinya udasanzwe byahato na hato bitewe rimwe na rimwe nibyo abanyamakuru babaga bamuvuzeho ndetse ibindi bigaterwa nuko uyumugabo aba yitaye kukazi akora cyane bigatuma rimwe na rimwe bimubabaza iyo umusaruro utandukanye nuwo yibwiraga, byagiye bigaragara ko aribyo birushaho kurakaza uyumugabo kurwego rudasanzwe ndetse akanatongana cyane.

Kurubu rero nkuko tubikesha umunyamakuru w’imikino kuri Fine Fm bwana Sam Karenzi, abinyujije kurukuta rwe rwa tweeter yatangaje ko umutoza wa APR FC ashobora guhagarikwa ngo nyuma yaho uyumugabo atangaje amagambo akumvikana yifatiye kugakanu abakinnyi be avuga ko ntakigenda cyabo ndetse anatangaza ko bose basubiye hasi ngo kugeza ubu ikipe ya APR FC imeze nkiriho itariho. nkuko byatangajwe n’uyumunyamakuru ngo ayamagambo umutoza yatangaje akaba yababaje ubuyobozi ndetse bikaba bishobora no kuba byamuviramo kuba yahagarikwa.

Uyumutoza wongerewe amasezerano muntangiriro zuyumwaka, bivugwako yabanje kwihanangirizwa kugucyocyorana n’abanyamakuru yajyaga agira hanyuma ngo akaba yari yarabyemeye ndetse nkuko bigaragara akaba yaramaze kubikosora ariko kugeza ubu uyumugabo akaba noneho ngo yatangiye kwataka abakinnyi be bikaba ari nabyo byahangayikishije abakunda iyikipe imenyereweho gutwara ibikombe byo mu Rwanda ariko mumikino mpuzamahanga iyikipe ikaba yarabaye nka kirazira kuriyo nubwo ihora ifite amahirwe yo gukina ayamarushanwa.

Related posts