Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, Messi yateye ishoti amakipe yamwifuzaga, Barcelona kuri Jorginho, Hurry Maguire, Real Madrid, Jesse Lingard, Marco Verratti, Inter Milan,…

Umunye Argentine Lionel Messi yatangaje ko nta kipe azerekezamo muri aka karuhuko agiye kujyamo ubwo shampiyona ya Major League Soccer izaba ihagaze. Havugwaga amakipe atandukanye arimo na FC Barcelona yashakaga gutira Lionel Messi.

Real Madrid yongereye amasezerano abakinnyi 2 Eduardo Camavinga na Federico Valverde, amasezerano yaba bakinnyi azagera 2028. Ikipe izabifuza izaba isabwa kwishyura Biliyoni £1b.

Ikipe ya FC Barcelona irashaka gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Arsenal ukina hagati mu Kibuga Jorginho umutaliyani w’imyaka 31.

Jesse Lingard w’imyaka 30 yongereye amahirwe yo gusinyira ikipe ya El Ittifaq nyuma yo gutsindira iyi kipe igitego mu mukino wa gicuti. Jesse Lingard nta kipe afite nyuma yaho atandukaniye n’ikipe ya Nottingham Forest.

Ikipe ya Inter Milan yo mu Butariyani iri kwifuza umukinyi w’ikipe ya West Ham United Tomas Soucek umunya Czech republic w’imyaka 28, ukina hagati mu Kibuga.

Hurry Maguire w’ikipe ya Manchester united yatangarije iyi kipe ko mu kwezi kwa mbere yifuza kwigegendera mu gihe cyose Yaba atari guhabwa umwanya wo gukina.

Umutaliyani Marco Verratti yatangaje ko ntayindi kipe ikina i Burayi yigeze yifuza gusinyira ubwo yatandukanaga n’ikipe ya PSG. Uyu musore kuri ubu uri gukina muri Qatar yatangaje ko we numuryango we bifuza gutura i Paris, akaba ariyo mpamvu atigeze yifuza kujya mu ikipe izahangana na PSG.

Related posts