Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, Messi ashobora kongera kwisanga i Barcelona, Chelsea iri gukurikirana Victor Osimhen, Haaland, Manchester United,…

Ikipe ya Manchester City irabizi neza ko Rutahizamu wayo umunya Norway w’imyaka 23 Erling Haaland yifuza gukinira Real Madrid, kubwibyo City irashaka guha Haaland Amasezerano ashobora kurenga muri 2027.

Ikipe ya Chelsea yifuza Rutahizamu ikomeje gukurikirana umukinnyi Victor Osimhen w’ikipe ya Napoli ngo irebe Niba azongera amasezerano muri Napoli.

Umunye Argentina Lionel Messi kuri ubu afite imvune iri gutuma adakina muri Inter Miami. Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Espagne aravuga ko Messi ashobora gutizwa muri FC Barcelona mu gihe Inter Miami Yaba inaniwe gukina playoffs za major league soccer.

Umutoza ukomeye Jose Mourinho utoza ikipe ya As Roma, nyuma yo gutangira nabi shampiyona, kuri iki cyumweru irakina na Cagliari iri kumwanya wa nyuma. Amakuru akavuga ko naramuka atsinzwe ashobora guhita yirukanwa.

Rutahizamu w’Umwongereza Ollie Watkins ukinira ikipe ya Aston villa yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe azagera 2028. Uyu musore yifuzwaga na makipe akomeye arimo Arsenal, Tottenham na Chelsea.

Leta ya Soudi Arabia igiye gukomorera abanywa inzoga kugirango ikomeze kwiyongera amahirwe yo kuzemererwa yo kwakira igikombe k’Isi cya 3034.

Umutoza wa Manchester united Eric Ten Hag n’umwe mu batoza bicariye intebe ishyushye ndetse biravugwa ko ashobora no kwirukanwa mugihe cyose umusaruro wakomeza kuba nkene.

Related posts