Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, Mbappe yabaye inyenyeri i Paris, Onana gusubira muri Inter Milan, Sancho i Barcelona, Man City, Xabi Alonso,…

Ikipe ya FC Barcelona ifite ubushake bwo gusinyisha umukinnyi Jordan Sancho wa Manchester united mu meshyi itaha. Gusa Barcelona ikavuga ko bizasaba Sancho kugabanya umushahara kugirango imugure. kurundi ruhande kandi ikipe ya Juventus yo irifuza gutira Sancho muri Mutarama.

Umuyobozi muri Inter Milan Marotta Giuseppe yatangaje ko Inter itifuza kugarura umunyezamu André Onana utamerewe neza i Manchester nyuma yo kuva muri Inter muri meshyi ya 2023.

Umunye Brazil Bruno Guimaraes ukinira ikipe ya Newcastle United hagati mu Kibuga, aheruka gusinya amasezerano mashya azamugeza 2028 ari Umukinyi w’iyi kipe gusa muri ayo masezerano harimo ko Barcelona nimwifuza azayerekezamo kuri miliyoni €65-70m.

Rutahizamu w’imyaka 24 umufaransa Kylian Mbappe amaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa imikino 72, muri mikino yatsinzemo ibitego 42, anatanga imipira 26 yavuyemo Ibitego.

Umukinyi wo hagati mu Kibuga Kalvin Phillips ari gusunika ikipe ya Manchester City ayisaba ku murekura mu kwezi kwa mbere kugirango yishakire ikipe izamuha umwanya wo gukina kugirango yiyongerere amahirwe yo kuzakina Euro 2024.

Xabi Alonso utoza ikipe ya Bayer Leverkusen, byamaze kumenyekana ko mu masezerano afitanye na Leverkusen harimo ko Real Madrid, Bayern München na Liverpool imwe muri aya makipe nigaragaza ubushake bwo ku mutwara amasezerano ye amwemerera kugenda nt’amananiza.

Related posts