Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, Manchester United ifite ikibazo gikomeye, Arsenal yananiwe kwivana mu Bufaransa, Jude Bellingham ahetse Madrid, champions league yaryoshye

Kuri uyu wa kabiri itariki 3 Ukwakira ku mugabane w’Iburayi hakinwaga imikino ya UEFA champions league ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo.

Ikipe ya Manchester united yari yakiriye Galatasaray yo muri Turkey, umukino urangira Manchester United itsinzwe ibitego 3-2. Wari umukino wa kabiri mu itsinda nyuma yaho Umukino ufungura Manchester yari yatsinzwe na Bayern Munich ibitego 4-3.

Usibye kuba muri shampiyona byaranze, no muri champions league bikomeje kwanga, ubu mu itsinda barimo Manchester ni iyanyuma, nta nota irabona mu mikino 2, yinjijwe ibitego 7 yinjiza ibitego 5. Bayern Munich iyoboye itsinda n’amanota 6/6, Galatasaray iri kumwanya wa 2 n’amanota 4/6.

Arsenal yari yasuye ikipe ya Lens mu Bufaransa Umukino urangira Arsenal itsinzwe ibitego 2-1. Gabriel Jesus niwe wafunguye amazamu ku munota wa 14′, gusa Lens yishyuriwe na Adrien Thomasson ku munota wa 25′, naho Eyle Wahi ku munota wa 69′ abona igitego k’itsinzi. Kugeza ubu iri tsinda riyobowe na Lens ifite amanota 4/6, inganya na Arsenal nayo banganya amanota.

Real Madrid yari yakiriwe na Napoli yo mu Butariyani, umukino urangira Real Madrid itsinze ibitego 3-2. wari umukino ukomeye cyane kuko mbere y’uko uba amakipe yombi yarafite amanota 3 mu itsinda.

Mu gice cya mbere hakiri kare Napoli yafunguye amazamu ku gitego kinjijwe na Leo Østigard ku munota wa 19′. gusa Vinicius Junior yaje kukishyura ku munota wa 27′ ku mupira mwiza yaherejwe na Jude Bellingham, ku munota wa 34′ Jude Bellingham yaje kubonera Real Madrid igitego cya Kabiri ndetse igice cya mbere kirangira gutyo.

Igice cya Kabiri kigitangira ikipe ya Napoli yabonye igitego cya 2 cyo kunganya, cyabonetse kuri penaliti yinjijwe ba Piotr Zielinski ku munota wa 54′. Real Madrid yakomeje kotsa igitutu Napoli kugezaho ku munota wa 78′ Umuzamu wa Napoli Alex Meret yitsinze igitego.

Umukino urangira ari ibitego 3 bya Madrid byatumye ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda aho ifite amanota 6/6. Jude Bellingham niwe wabaye umukinyi mwiza w’umukino (Man of the match). Bellingham amaze kugira uruhare mu bitego 11 mu mikino 9 amaze gukinira Real Madrid, aho yatsinzemo ibitego 8 agatanga n’imipira 3 yavuyemo Ibitego.

Related posts