Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Iburayi, Liverpool irifuza umukinyi wa Dortmund, Chelsea ku mwataka ukomeye, Manchester united, Arsenal, Real Madrid,…

Umutoza w’ikipe ya Liverpool FC Jürgen klopp ari kwifuza umukinyi w’ikipe ya Dortmund, Danyell Malen w’imyaka 24 uyu mukinnyi Borussia Dortmund iramwifuzamo miliyoni £52m.

Ikipe ya Chelsea ikomeje kwifuza Rutahizamu ukomeye, Kuri ubu iyi kipe yageze kuri Rutahizamu Victor Osimhen ukinira ikipe ya Napoli. Osimhen utameranye neza n’ikipe ye amakipe atandukanye arigukurikira ibye kugirango amwegukane, ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia nayo ikomeje kwifuza uyu mukinyi Aho yifuza gutanga miliyoni £173m ikipe ya Napoli isaba.

Ikipe ya Juventus irashaka gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Tottenham Hotspur Pierre-Emile Hojberg w’imyaka 28. Gusa amakuru akavuga ko bizasaba iyi kipe kubanza kugurisha abakinnyi kugirango ibone amafaranga.

Uwahoze atoza ikipe ya Real Madrid Zinedine Zidane yamaze kwemererwa n’ikipe ya Marceille ko azayibera umutoza igihe cyose yaba iguzwe n’abanya Saudi Arabia.

Ikipe ya Arsenal igiye kongerera amasezerano umwongereza ukina muri ba myugariro Benjamin White w’imyaka 25.

Umukinnyi Antony Matheus do Santos wa Manchester united yamaze kugaruka mu myitozo ya Manchester united. Antony amaze iminsi akuriranweho icyaha cyo guhohotera umukobwa bakundanaga.

Ikipe ya FC Barcelona iri kureba uko yagura umukinnyi Anthony Martial wa Manchester united uri mu mwaka we wanyuma w’amasezerano.

Related posts